Champions League: Real na Atlético Madrid zakomeje, amakipe yose azakina 1/8 aramenyekana (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda ya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize hamenyekanye amakipe 16 azakina 1/8 mu ntangiriro za 2021.

Amakipe abiri yo muri Espagne, Real Madrid na Atletico Madrid ari mu yabonye itike ku munsi wa nyuma, ni nyuma y’uko yitwaye neza agatsinda imikino yayo.

Real Madrid yari mu itsinda B ryari rifunguye ku makipe yose, yatsinze Borussia Moenchengladbach, izamuka ari iya mbere n’amanota 10.

Karim Benzema yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego yatsinze ku munota wa munani n’umutwe ku mupira wahinduwe na Lucas Vazquez.

Borussia Moenchengladbach yabonye uburyo bubiri bwashoboraga kuyihesha kwishyura hakiri kare, ariko abakinnyi bayo barimo Alassane Plea bananirwa kububyaza umusaruro.

Karim Benzema yongereye icyizere cya Real Madrid ku munota wa 32, ku kindi gitego yatsindishije umutwe ubwo yahuraga n’umupira wahinduwe na Rodrygo.

Ikipe y’umutoza Zinedine Zidane yashoboraga kandi gutsinda igitego cya gatatu, umupira watewe na Luka Modrić ufata igiti cy’izamu. Uyu Munya-Croatie yatsinze kandi igitego cyanzwe kubera ko hari habayeho kurarira.

Muri iri tsinda, Inter Milan yasezerewe mu mikino y’u Burayi nyuma yo kuba iya kane ubwo yananirwaga gutsinda Shakhtar Donetsk ya gatatu, zikanganya ubusa ku busa.

Mu itsinda A, Atlético Madrid yatsinze Redbull Salzburg ibitego 2-0, izamukana na Bayern Munich yabaye iya mbere.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu:

Itsinda A

  • Bayern Munich 2-0 Lokomotiv Moscow
  • RB Salzburg 0-2 Atlético Madrid

Itsinda B

  • Inter 0-0 Shakhtar Donetsk
  • Real Madrid 2-0 Borussia Moengladbach

Itsinda C

  • Manchester City 3-0 Marseille
  • Olympiacos 0-2 FC Porto

Itsinda D

  • Ajax 0-1 Atalanta
  • FC Midtjyland 1-1 Liverpool

Itsinda H

  • PSG 5-1 Istanbul Basaksehir

Amakipe yazamutse ayoboye amatsinda ni: Bayern Munich, Real Madrid, Manchester City, Liverpool, Chelsea, Borussia Dortmund, Juventus, Paris Saint-Germain,

Amakipe yakomeje ari aya kabiri: Atlético Madrid, Borussia Moenchengladbach, FC Porto, Atalanta, FC Seville, Lazio, FC Barcelone na RB Leipzig.

Amakipe yagiye muri Europa League: RB Salzburg, Shakhtar Donetsk, Olympiacos, Ajax, FC Krasnodar, Club Brugge, Dynamo Kyiv na Manchester United.

Tombora ya 1/8 izaba ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 saa saba z’amanywa ku cyicaro cya UEFA kiri i Nyon mu Busuwisi. Muri iki cyiciro, ikipe zabaye iza imbere zitomborana n’izabaye iza kabiri mu gihe amakipe yo mu gihugu kimwe cyangwa yari mu itsinda rimwe adashobora guhura.

Imikino ibanza ya 1/8 izaba hagati ya tariki ya 16 n’iya Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 9 n’iya 10 Werurwe 2021.

Karim Benzema yafashije Real Madrid kurenga amatsinda ku munsi wa nyuma
Ibitego byombi yabitsindishije umutwe
Benzema yishimira igitego cya kabiri yatsinze kuri uyu wa Gatatu
Abakinnyi ba Real Madrid bashimira Karim Benzema
Alassane Plea yifashe mu mutwe nyuma yo guhusha uburyo bukomeye mu minota ya mbere
Breel Embolo mu kirere agerageza gutanga umupira umunyezamu Thibaut Courtois
Casemiro atanguranwa umupira na Oscar Wendt
Christoph Kramer atwara umupira Vinicius Junior
Florian Neuhaus ahanganiye umupira na Rodrygo wa Real Madrid
Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, yitegereza uko ikipe ye ikina
Luca Modric yishimira igitego mbere yo kumenya ko cyanzwe
Lars Stindl ahanganiye umupira na Lucas Vazquez
Umutoza Marco Rose wa Borussia Monchengladbach atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Stefan Lainer wa Borussia Moenchengladbach asatira Ferland Mendy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .