Champions League: Real Madrid yatsinzwe na Manchester City, Lyon itungura Juventus (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Imikino ibiri isoza ibanza muri 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, UEFA Champions League, yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, yasize Real Madrid itsindiwe muri Espagne na Manchester City yo mu Bwongereza ibitego 2-1.

Mbere y’uyu mukino, Real Madrid ni yo yahabwaga amahirwe, aho iyi kipe imaze kwegukana ibikombe by’i Burayi bya UEFA Champions League inshuro 13, yanatsinze imikino ibiri yayihuje na Manchester City kuri iki kibuga cya Santiago Bernabéu.

Manchester City itari izi uko gutsinda Real Madrid bisa muri iri rushanwa, yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 20, umupira Gabriel Jesus yahawe na Kevin De Bruyne, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri na Thibaut Courtois.

Nyuma y’iminota mike, Real Madrid na yo yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ku mupira w’umutwe watewe na Karim Benzema, ukuwemo n’umunyezamu Ederson usanga Vinícius Júnior washatse kuwusubiza mu izamu arawuhusha.

Manchester City yahushije kandi uburyo bwiza mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, umupira wa koruneri watewe na De Bruyne, ukurwaho na Courtois n’ikiganza, ugeze kuri Gabriel Jesus awutera mu izamu, Sergio Ramos washoboraga kwitsinda kimwe na Casemiro, batabarwa na Federico Valverde.

Real Madrid yafunguye amazamu ahagana ku munota wa 60, ku mupira Vinícius Júnior yatwaye ba myugariro ba Manchester City, awucomekera Isco wahise aroba umunyezamu Ederson Santana de Moraes.

Ikipe yo mu Bwongereza, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 77, ku mupira wari uhinduwe na Kevin De Bruyne ahagana muri koruneri, ari mu rubuga rw’amahina, usanga Gabriel Jesus wari inyuma gato ya Ramos utawugezeho, atsindisha umutwe.

Nyuma y’iminota itatu, Dani Carvajal yagushije Raheem Staerling mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza ko ari penaliti, yatsinzwe na Kevin De Bruyne, ihesha Manchester City gutsinda umukino ubanza ku bitego 2-1.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yahawe ikarita itukura nyuma yo kugusha Gabriel Jesus inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Undi mukino wabaye ejo ku wa Gatatu, warangiye Lyon itsindiye Juventus mu Bufaransa, igitego 1-0 cyatsinzwe na Lucas Tousart ku munota wa 31.

Imikino yo kwishyura izaba tariki ya 17 Werurwe mu Bwongereza no mu Butaliyani.

Luka Modric agongana na Ilkay Gundogan
Thibaut Courtois yakuyemo uburyo bukomeye bwabonywe na Gabriel Jesus mu minota ya mbere
Rodri ahanganiye umupira na Vinicius Junior
Riyad Mahrez atwara umupira Dani Carvajal
Pep Guardiola utoza Manchester City, asuhuzanya na Zinedine Zidane wa Real Madrid
Karim Benzema ashaka uko yacenga Gabriel Jesus
Sergio Ramos atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Kevin De Bryune
Isco w'imyaka 27 aroba umunyezamu Ederson ubwo yatsindiraga Real Madrid
Isco yishimira igitego yatsindiye Real Madrid
Vinicius Junior na Sergio Ramos bajya gushimira Isco
Gabriel Jesus atsinda umupira wari umaze kurenga Sergio Ramos, akawushyiraho umutwe
Umunyezamu Thibaut Courtois yagerageje kuwukurikira ariko asanga uri kure
Gabriel Jesus yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Manchester City
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego cyo kwishyura
Dani Carvajal agusha Raheem Sterling mu rubuga rw'amahina
Kevin De Bryune atera penaliti yahawe Manchester City mu minota ya nyuma
Umunyezamu Thibaut Courtois yagiye mu ruhande rutandukanye n'urwo umupira wagannyemo
Kevin De Bryine (iburyo) yafashije cyane Manchester City muri uyu mukino
De Bryune ashimirwa na bagenzi be nyuma yo guhesha Manchester City igitego cya kabiri
Sergio Ramos yahawe ikarita itukura akiniye nabi Gabriel Jesus
Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos yerekwa ikarita itukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .