Champions League: Real Madrid yandagajwe na PSG, Juventus iratsikira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa mbere w’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA Champions League’ yaraye ikomeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, umukino wari utegerejwe na benshi urangira Paris Saint-Germain inyagiye Real Madrid ibitego 3-0.

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yakiriye uyu mukino wo mu itsinda A idafite Kylian Mbappé, Edinson Cavani na Neymar wahagaritswe imikino ibiri muri iri rushanwa.

Iyi kipe yari mu rugo, yagaragaje urwego ruri hejuru kurusha Real Madrid yari ifite Eden Hazard wayikiniye umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino kuva imuguze mu mpeshyi.

PSG yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Angel Di Maria wahawe umupira na Juan Bernat aroba umunyezamu Thibaut Courtois wari uhagaze nabi.

Idrissa Gana Gueye wagoye cyane Real Madrid muri uyu mukino, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri na cyo cyatsinzwe na Angel Di Maria ku munota wa 33, biha icyizere iyi kipe yari mu rugo.

Real Madrid yibwiraga ko yishyuyemo igitego kimwe ubwo Gareth Bale yayitsindira ku munota wa 35, ariko umusifuzi avuga ko yawukoze n’ukuboko nyuma y’uko agenzuye neza hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ‘VAR’.

PSG yakomeje kuyobora umukino kugeza ubwo ku munota wa 90 yabonaga igitego cya gatatu cyatsinzwe na Thomas Meunier ku mupira mwiza yahawe na Juan Bernat bazamukanye bihuta.

Real Madrid imaze gutwara iri rushanwa inshuro 13, ikomeje kugana habi hamwe n’umutoza wayo Zinedine Zidane, dore ko ari ubwa mbere itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya ya Champions League kuva mu 2013 ubwo yatozwaga na José Mourinho.

Ni ubwa mbere kandi Real Madrid yasoje umukino idateye mu izamu, ibintu byaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2003-04 (yari imaze gukina imikino 167 muri iri rushanwa).

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye, Club Brugge yo mu Bubiligi inganyije na Galatasaray yo muri Turikiya ubusa ku busa.

Undi mukino wari ukomeye, wahuje Atlético Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani, mu itsinda D, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Juventus yafunguye amazamu ku gitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 48 gitsinzwe na Juan Cuadrado mu gihe ku wa 65, Blaise Matuidi yatsinze icya kabiri n’umutwe ku ruhande rw’abashyitsi.

Atlético Madrid yari mu rugo, yishyuriwe na Stefan Savic ku munota wa 70 ndetse na Hector Herrera mu minota y’inyongera.

Imikino yaraye ibaye muri UEFA Champions League

Itsinda A

  • Club Brugge 0-0 Galatasaray
  • PSG 3-0 Real Madrid

Itsinda B

  • Olympiacos 2-2 Tottenham
  • FC Bayern München 3-0 FK Crvena Zvezda

Itsinda C

  • Dinamo Zagreb 4-0 Atalanta
  • Shakhtar Donetsk 0-3 Manchester City

Itsinda D

  • Atlético Madrid 2-2 Juventus
  • Bayer Leverkusen 1-2 Lokomotiv Moscow
PSG yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Di Maria
Benzema wari kapiteni muri uyu mukino, yananiwe kubona izamu rya PSG
Anthony Taylor wasifuye uyu mukino, yifashisha VAR ku gitego cya Gareth Bale
Zinedine Zidane na Real Madrid batangiye nabi irushanwa bakozemo amateka
Angel Di Maria atsindira PSG igitego cya kabiri
Thomas Meunier atsinda igitego cya gatatu cya PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza