Champions League: Real Madrid na Manchester City zasanze Chelsea na PSG muri ½ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mata 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Real Madrid yanganyirije kwa Liverpool ubusa ku busa na Manchester City yongeye gutsindira Borussia Dortmund ibitego 2-1 iwayo, zombi zasanze Chelsea na Paris Saint-Germain muri ½ cya UEFA Champions League kizakinwa tariki ya 27 Mata n’iya 4 Gicurasi 2021.

Mu ijoro ryakeye, ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2021 ni bwo habaye imikino ibiri yo kwishyura ya ¼ cya UEFA Champions League yari isigaye.

Liverpool yatwaye iri rushanwa mu 2019, yari yakiriye Real Madrid mu mukino wo kwishyura wavuzweho byinshi, aho imodoka yajyanye ku kibuga iyi kipe yo muri Espagne, ikirahuri cy’idirishya ryayo cyamenwe n’amagana y’abafana ba Liverpool bari hanze y’ikibuga.

Uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka abafana 96 baguye mu mpanuka ya Hillsborough mu myaka 32 ishize.

Mohamed Salah yakabaye yatsindiye Liverpool mu minota itatu ya mbere ku mupira yahinduriwe na Sadio Mané, ariko uyu munya-Misiri awuteye mu izamu ukurwamo na Thibaut Courtois watabawe n’ikirenge.

James Milner wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga mu mwanya wa Thiago Alcantara, na we yabonye uburyo bwiza ku ishoti ryo ku munota wa 10 yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Real Madrid arasimbuka, ashyira umupira muri koruneri.

Umupira watakajwe na Nat Philipps ku munota wa 19 washoboraga kuvamo uburyo bw’igitego kuri Real Madrid, Karim Benzema wibwiraga ko yarobye Alisson Becker, umupira uramutenguha ufata igiti cy’izamu.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka riri hejuru cyane ku bakinnyi barimo Casemiro wari wabanje guserebekwa na Fabinho, yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Milner mu gihe Andy Robertson wa Liverpool, na we yayihawe ashwanye n’uyu mukinnyi wa Real Madrid.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Trent Alexander-Arnold yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Sadio Mané awutera hejuru y’izamu mbere y’uko Mohamed Salah na Georginio Wijnaldum babona uburyo nk’ubu, nabwo umupira ukajya hejuru cyane y’izamu.

Liverpool yasabwaga gutsinda, yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri ndetse nyuma y’amasegonda 41 gitangiye, Courtois yakuyemo undi mupira ukomeye watewe na Roberto Firmino.

Real Madrid yasatiraga gake, yashoboraga kubona igitego ku buryo bwabonywe na Vinicius Junior wirukankanye umupira, Liverpool itabarwa n’umunyezamu Alisson Becker wasohotse neza mbere y’uko na Benzema agerageza kumutanga umupira yari yambuye mugenzi we.

Mu minota ya nyuma, Benzema yadunze umupira n’umutwe ujya hejuru y’izamu mu gihe Diogo Jota na Salah bananiwe kubonera Liverpool igitego bazibirwa na Thibaut Courtois.

Kunganya uyu mukino byatumye Real Madrid ikomeza ku bitego 3-1 yari yatsinze mu mukino ubanza ndetse izahura na Chelsea muri ½ kizakinwa tariki ya 27 Mata n’iya 4 Gicurasi 2021.

Undi mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatatu, wasize Manchester City itsindiye Borussia Dortmund mu Budage ibitego 2-1, iyisezerera ku bitego 4-2 mu mikino yombi.

Jude Bellingham yari yatsindiye Borussia Dortmund ku munota wa 15, Riyad Mahrez yishyura ku wa 55 kuri penaliti mu gihe nyuma y’iminota 20, Phil Foden yatsindiye Manchester City igitego cya kabiri.

Muri ½, Manchester City izahura na Paris Saint-Germain yasezereye Bayern Munich yatwaye igikombe cy’umwaka ushize.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abantu 96 baguye muri "Hillsborough disaster"
Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, asuhuzanya na Zinedine Zidane utoza Real Madrid
Fabinho aserebeka Casemiro muri uyu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatatu
Casemiro yakiniye nabi James Milner ku ikosa byagaragaraga ko rishobora kuba rikomeye
Casemiro yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukora iri kosa
Andy Robertson yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushwana na Casemiro
Mohamed Salah yahushije uburyo bwiza mu minota ya mbere
Zinedine Zidane areba uko abakinnyi be bitwara
Alisson Becker yarokoye Liverpool ku buryo bwabonywe na Vinicius Junior
Liverpool yasezerewe nyuma yo kunanirwa gutsindira mu rugo
Thiago Alcantara wakiniye FC Barcelone, ahoberana na Isco wa Real Madrid nyuma y'umukino
Mohamed Salah yababajwe no gusezererwa
Trent Alexander-Arnold yicaye hasi mu kibuga nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .