Iyi kipe yo mu Bufaransa yasabwaga gutsinda uyu mukino wo mu itsinda H kugira ngo yizere kuguma mu irushanwa.
Yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyatsinzwe na Neymar ku mupira wari uhinduriwe icyerekezo na Victor Lindelof nyuma yo guterwa na Kylian Mbappé.
PSG yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri mu minota ine yakurikiyeho, ishoti rikomeye ryatewe na Alessandro Florenzi, rikurwamo n’umunyezamu David De Gea.
Manchester United yagize amahirwe yo kudahabwa Ikarita itukura ubwo Fred yakubitaga umutwe Leandro Parades ku munota wa 23.
Byasabye iyi kipe yo mu Bwongereza gutegereza umunota wa 32, itsinda igitego cyo kwishyura cyabonywe na Marcus Rashford ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, rikora ku kirenge cya Abdou Diallo.
Manchester United yihariye iminota 17 ibanza y’igice cya kabiri, ibona uburyo butatu bukomeye itabashije kubyaza umusaruro burimo umupira watewe hejuru y’izamu na Anthony Martial ndetse n’umupira Edinson Cavani yateye aroba umunyezamu Keylor Navas, ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Paris Saint-Germain yari imaze akanya gato ihushije uburyo bukomeye ku mupira wakuwemo na David De Gea, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 69 ubwo abakinnyi ba Manchester United bibwiraga ko Marquinhos yaraririye.
Nyuma y’umunota umwe, Manchester United yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Fred yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo, umusifuzi w’Umutaliyani, Daniele Orsato, yemeza ko yakiniye nabi Ander Herra.
Mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yarwanaga no kwishyura mu minota ya nyuma, PSG yatsinze igitego cya gatatu mu minota y’inyongera, gitsinzwe na Neymar ku mupira yahawe na Rafinha.
Gutsinda uyu mukino byafashije PSG kugira amanota icyenda ku mwanya wa kabiri, iyanganya na Manchester United ya mbere ndetse na RB Leipzig ya gatatu.
Ku munsi wa nyuma uzakinwa mu cyumweru gitaha, ku wa 8 Ukuboza, PSG izakira Istanbul Basaksehir mu gihe RB Leipzig izakira Manchester United.
Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatatu, mu itsinda E, Chelsea yanyagiye Seville C.F ibitego 4-0 byose byatsinzwe na Olivier Giroud, yizera kuzamuka iyoboye itsinda n’amanota 13 mu gihe iyi kipe yo muri Espgane ifite amanota 10. FC Krasnodar yiyongereye amahirwe yo gukina Europa League itsinda Rennes 1-0.
Mu itsinda F, Borussia Dortmund yizeye kurenga amatsinda nyuma yo kunganya na Lazio igitego 1-1, ikagira amanota 10 ku mwanya wa mbere. Ku munsi wa nyuma, Lazio ifite amanota icyenda izahura na Club Brugge ifite arindwi, yo yatsinze Zenit St Petersburg 3-0.
Imikino ibiri yabaye mu itsinda G, yasize FC Barcelone ikomeje kuriyobora n’amanota 15 nyuma yo gutsinda Ferencváros ibitego 3-0 mu gihe Juventus yagize amanota 12 itsinze Dynamo Kyiv 3-0 mu mukino wasifuwe n’umugore Stephanie Frappart.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!