Champions League: PSG yihimuye kuri Bayern Munich yayitwaye igikombe mu mwaka ushize (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Mata 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Intsinzi y’igitego 1-0 Bayern Munich yaboneye mu Bufaransa kuri Parc des Princes ntacyo yayifashije kuko yasezerewe na Paris Saint-Germain muri ¼ cya UEFA Champions League nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko ikipe y’umutoza Mauricio Pochettino ikaba yarinjije byinshi hanze.

Amakipe yombi yari yahuriye kandi ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mwaka ushize w’imikino, Bayern Munich yegukana igikombe itsinze igitego 1-0.

Mu mukino wa ¼ wo kwishyura wabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021, iminota 20 ibanza yaranzwe no kugarira ku mpande zombi, ariko Neymar ntiyabashije gutsinda uburyo bwaremwe na Kylian Mbappé ku munota wa cyenda, aho umupira yateye wakozweho na Manuel Neuer.

Amakipe yombi yabugara abakinnyi benshi. PSG ntiyari ifite batandatu barimo Leandro Paredes (kubera amakarita), Alessandro Florenzi (wanduye Covid-19), Marco Verratti (wavunitse akanandura Covid-19), Mauro Icardi, Layvin Kurzawa (bavunitse) kimwe na Juan Bernat mu gihe Bayern Munich yaburaga ba kizigenza nka Robert Lewandowski wavunitse na Serge Gnabry urwaye COVID-19.

Bayern Munich yatangiye gushaka igitego mu minota yo hejuru ya 20, yagerageje ishoti rya mbere rikomeye ku wa 26, ritewe na Leroy Sané, ariko ku bw’amahiwe make rica ku ruhande rw’izamu. Nyuma y’iminota ibiri, Joshua Kimmich yateye undi mupira ujya ku ruhande.

Neymar utahiriwe n’uyu mukino, yabonye imipira itatu yagerageje mu gice cya mbere, yose yanga kujya mu izamu. Uwa mbere wari uwo ku munota wa 30 wagiye hanze nyuma yo gukorwa na Neuer, uwa kabiri wakubise umutambiko nyuma yo gucenga Kingsley Coman ku munota wa 36 akareba uko Neuer ahagaze ashaka kumuroba mu gihe undi yawuteye hasi arobye uyu munyezamu, ariko na wo ukubita igitizi cy’izamu.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Eric Maxim Choupo-Moting ku mupira yatsindishije umutwe nyuma yo gukurwamo n’umunyezamu Keylor Navas ku ishoti ryari ryatewe na David Alaba.

Iyi kipe yo mu Budage yakomeje gushyira igitutu kuri PSG, yabonye ubundi buryo ku ishoti rya David Alaba ryashyizwe muri koruneri na Keylor Navas ku munota wa 43, aritereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira ku mpande zombi, ariko Bayern Munich ni yo yabonye uburyo bukomeye burimo ishoti ryatewe na Alaba rica ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 53, Neymar yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupura atagezeho uhinduwe na Angel Di Maria mu izamu ryambaye ubusa.

Umunyezamu Keylor Navas yarokoye PSG ku buryo bwo ku munota wa 60 ubwo yakuragamo umupira wa Thomas Müller washatse kumuroba nyuma yo guherezwa na Sané.

Bayern Munich yarushijeho gusatira mu minota ya nyuma, ariko abakinnyi bayo barimo Leroy Sané wagerageje umupira wanyuze ku ruhande nyuma yo gucenga Mitchel Bakker, ntibashoboye kubona igitego cya kabiri cyari kubahesha gukomeza.

Undi mukino wa ¼ wo kwishyura wabaye ku wa Kabiri, warangiye Chelsea itsinzwe na FC Porto igitego 1-0 cya Mehdi Taremi ku munota wa 90, ariko iyi kipe yo mu Bwongereza ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko yari yatsindiye muri Portugal ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Kuri uyu wa Gatatu guhera saa tatu z’ijoro hateganyijwe indi mikino ibiri ya ¼, aho Liverpool yakira Real Madrid yayitsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza mu gihe Borussia Dortmund, yo yakira Manchester City yayitsinze ibitego 2-1 mu cyumweru gishize.

Kylian Mbappé watsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza, yanyuzagamo akagora abakinnyi ba Bayern Munich
Mbappé wari wasatiriwe na Lucas Hernandez, areba umupira yateye uca ku ruhande rw'izamu
Bayern Munich yihariye umukino, ariko guhagarika Neymar biba ihurizo
Neymar yakoreweho amakosa atandukanye
Abakinnyi ba PSG basaba umusifuzi Daniele Orsato ko bahabwa penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Neymar
Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi, yari yagiye kureba uyu mukino kuri Parc des Princes
Eric Maxim Choupo-Moting wakiniye PSG, ni we watsindiye Bayern Munich muri uyu mukino
Umunya-Cameroun Choupo-Moting yahise ajya gufata umupira mu izamu
Kylian Mbappé yishimira gukomeza ubwo umukino wari urangiye
Byari ibyishimo kuri Mauricio Pochettino n'abakinnyi be bageze muri 1/2 cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .