Champions League: PSG yanganyije, Liverpool iratsindwa zijya mu byago byo gusezererwa

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Imikino yo kwishyura mu matsinda ya UEFA Champions League yatangiye amwe mu makipe akomeye atungurwa, Paris Saint Germain inganya na Napoli naho Liverpool FC itsindwa na FK Crvena Zvezda, bituma izi kipe zahabwaga amahirwe yo kuyobora itsinda zijya mu byago.

Kuri uyu wa Kabiri hakinwe umunsi wa kane w’imikino y’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabene w’u Burayi, ‘UEFA Champions League’.

Umukino ukomeye wahuje Napoli yo mu Butaliyani na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa kuri Stade San Paolo yo mu Mujyi wa Naples.

Uyu mukino PSG yawinjiyemo ishaka intsinzi ngo iyobore itsinda ‘C’ bahuriyemo bituma ibanza mu kibuga intwaro zayo zose ziyobowe na Neymar na Kylian Mbappe.

Bakoresheje imbaraga nyinshi ariko bibasaba gutegereza iminota 44 ngo bafungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na myugariro w’Umudage Juan Bernat ku kazi gakomeye kakozwe na Mbappe.

Igice cya kabiri cyatangiye Napoli itozwa na Carlo Ancelotti yahinduye isura kuko yasatiranaga imbaraga ishaka igitego cyo kwishyura yaje no kubona ku munota wa 63 cyinjijwe na Lorenzo Insigne kuri penaliti.

Byarangiye umukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1 biha Napoli kuyobora itsinda mu buryo butunguranye kuko indi kipe ikomeye muri iri tsinda, Liverpool FC yo mu Bwongereza nayo yari yatunguwe itsindwa na FK Crvena Zvezda yahoze yitwa Red Star Belgrade ikipe ifite Champions League 1991 yaheshejwe na Petrovic ubu utoza APR FC yo mu Rwanda.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Belgrade yatsinze Liverpool ya Kloop ibitego bibiri ku busa byinjijwe na rutahizamu Milan Pavkov ku munota wa 22 na 29.

Ibi byashyize mu byago PSG na Liverpool, amakipe yahabwaga amahirwe yo kuyobora itsinda kuko ubu Napoli iriyoboye n’amanota atandatu (6) inganya na Liverpool iri ku mwanya wa kabiri naho PSG yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu nayo irusha inota rimwe gusa FK Crvena Zvezda ya nyuma. Buri kipe biracyashoboka ko yasezererwa.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri

· Monaco 0 - 4 Club Brugge
· Atletico Madrid 2 - 0 Borussia Dortmund
· Inter 1 - 1 Barcelona
· Tottenham Hotspur 2 - 1 PSV Eindhoven
· FC Porto 4 - 1 Lokomotiv Moscow
· Schalke 04 2 - 0 Galatasaray

Myugariro wa Liverpool, Andrew Robertson, ntabwo yumvaga ibibaye ku ikipe ye
Lorenzo Insigne (24) niwe wishyuriye Napoli
Gianluigi Buffon urindira PSG yahanganaga n'ikipe y'iwabo
Myugariro Juan Bernat niwe watsindiye Paris Saint Germain
PSG yatsinzwe igitego kuri penaliti
Neymar ashimira Mbappe ku kazi gakomeye yakoze ku gitego cy'ikipe ye
Rutahizamu Milan Pavkov yatsinze Liverpool ibitego bibiri biyishyira mu byago byo gusezererwa
Neymar ashimira Mbappe ku kazi gakomeye yakoze ku gitego cy'ikipe ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza