Champions League: PSG y’abakinnyi icyenda yatsinzwe na RB Leipzig (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

RB Leipzig yatsinze Paris Saint Germain ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda H rya UEFA Champions League, aho iyi kipe yo mu Bufaransa yawusoje ifite abakinnyi icyenda mu kibuga.

Paris Saint-Germain yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Neymar, Kylian Mbappé na Mauro Icardi, bose bafite imvune zidakomeye.

Angel Di Maria yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyo ku munota wa gatandatu, ku mupira yaherejwe na Moise Kean. Gusa uyu munya-Argentine yahushije penaliti nyuma y’iminota 10 ubwo Dayot Upamecano yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina.

RB Leipzig yabonye igitego cyo kwishyura habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire ku mupira wari uvuye kuri Angelino.

Presnel Kimpembe yakoze undi mupira wahinduwe na Angelino ku munota wa 55, hatangwa penaliti ku ruhande rwa Leipzig, yinjizwe na Emil Forsberg wari umaze akanya gato ahushije ubundi buryo bukomeye.

Paris Saint-Germain yatangiye gukina nabi ndetse birangira Idrissa Gana Gueye ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 68 mu gihe Kimpembe yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma, na we ku ikosa ryamuhesheje ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Muri uyu mukino, Angel Di Maria na Moise Kean batsinze ibitego bibiri byanzwe nyuma yo gusanga bari barariye.

Gutsinda uyu mukino byafashije Leipzig gufata umwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu mikino itatu, iyanganya na Manchester United, yo yatsindiwe muri Turukiya na Istanbul Basaksehir ibitego 2-1.

Paris Saint-Germain yakinnye umukino wa nyuma mu mwaka ushize w’imikino, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, iyanganya na Basaksehir.

Imikino yabaye ku wa Gatatu

Itsinda E

  • Chelsea 3-0 Rennes
  • Sevilla 3-2 FC Krasnodar

Itsinda F

  • Zenit St. Petersburg 1-1 Lazio
  • Club Brugge 0-3 Borussia Dortmund

Itsinda G

  • Ferencvaros 1-4 Juventus
  • FC Barcelone 2-1 Dynamo Kyiv

Itsinda H

  • Istanbul Basaksehir 2-1 Manchester United
  • RB Leipzig 2-1 Paris Saint-Germain
Moise Kean atera ishoti ubwo yari asatiriwe na Dayot Upamecano
Angel Di Maria yafunguye amazamu nyuma yo kuroba umunyezamu Peter Gulacsi
Di Mari yahushije penaliti yakuwemo n'umunyezamu ku munota wa 16
Christopher Nkunku yishyurira RB Leipzig mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira
Emil Forsberg yatsindiye RB Leipzig igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y'ikosa ryakozwe na Kimpembe
Idrissa Gana Gueye ahabwa ikarita itukura nyuma yo kubona y'umuhondo ya kabiri
Umusifuzi w'Umunya-Pologne Szymon Marciniak, atanga ikarita itukura kuri myugariro Presnel Kimpembe wa PSG
Umutoza Julian Nagelsmann n'abamwungirije, bishimira intsinzi babonye kuri PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .