00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Liverpool yaciye agahigo, Kylian Mbappé akora amateka (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Liverpool yabaye ikipe ya mbere yo mu Bwongereza itsinze imikino yose y’amatsinda ya UEFA Champions League, yabigezeho ubwo yatsindiraga Milan AC mu Butaliyani ibitego 2-1 ku wa Kabiri.

Ku wa 7 Ukuboza ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa gatandatu, isoza amatsinda ya UEFA Champions League kuva mu Itsinda A kugeza muri D mu gihe andi ane asigaye akina kuri uyu wa Gatatu.

Ibifashijwemo na Mohamed Salah ku munota wa 36 na Divock Origi ku munota wa 55, Liverpool yatsinze Milan AC yari mu rugo ibitego 2-1, isoza itsinze imikino yose yo mu Itsinda B.

Igitego kimwe rukumbi cya Milan AC cyabonetse muri uyu mukino, cyari cyinjiye ku munota wa 28, aho cyatsinzwe na Fikayo Tomori, ariko kikaba kitari gihagije ngo ikomeze mu marushanwa yombi y’i Burayi.

Muri iri tsinda, Liverpool yazamukanye na Atlético Madrid yagize amanota arindwi nyuma yo gutsindira FC Porto iwayo ibitego 3-1 mu mukino wabonetsemo amakarita atatu atukura.

Yannick Ferreira Carrasco wa Atlético Madrid yahawe ikarita itukura ku munota wa 67, naho Wendell na Marchesín ba FC Porto bazihabwa ku munota wa 70 n’uwa 75.

Mu Itsinda A, Manchester City yari yaramaze kwizera kuzamuka iyoboye itsinda, yatsindiwe mu Budage na RB Leipzig ibitego 2-1 ndetse yahawe ikarita itukura kuri Kyle Walker.

Paris Saint-Germain yazamutse ari iya kabiri nyuma yo gutsinda Club Brugge ibitego 4-1 birimo bibiri bya Kylian Mbappé na bibiri bya Lionel Messi.

Mbappé w’imyaka 22 n’iminsi 352, yabaye umukinnyi wa mbere ukiri muto ugejeje ibitego 30 muri UEFA Champions League, aho yatambutse kuri Messi wabigezeho afite imyaka 23 n’iminsi 131.

Ajax yasoje imikino yo mu Itsinda C iyitsinze yose nyuma yo kwihaniza Sporting CP yatsinze ibitego 4-2, ariko zombi zikaba zizazamukana mu gihe Borussia Dortmund yanganyaga amanota icyenda n’ikipe ya kabiri, izakina Europa League nubwo yanyagiye Beskitas ibitego 5-0.

Itsinda D ryayobowe na Real Madrid yasozanyije amanota 15 nyuma yo gutsinda Inter Milan ibitego 2-0, ariko zirazamukana mu gihe Sheriff Tiraspol yabaye iya gatatu nyuma yo kunganyiriza kwa Shakhtar Donetsk igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatatu, hateganyijwe imikino isoza iyo kuva mu Itsinda E kugeza mu Itsinda H, ariko umukino utegerejwe na benshi ni uwo Bayern Munich yakiramo FC Barcelone.

Barcelone y’umutoza Xavi, irasabwa gutsindira mu Budage kugira ngo yizere kuzamuka nk’ikipe ya kabiri, bitaba ibyo ikazajya muri Europa League.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E

  • Bayern Munich vs FC Barcelone
  • Benfica vs Dynamo Kyiv

Itsinda F

  • Atalanta vs Villarreal
  • Manchester United vs Young Boys

Itsinda G

  • FC Salzburg vs Seville
  • Wolfsburg vs Lille

Itsinda H

  • Juventus vs Malmö FF
  • Zenit St Petersburg vs Chelsea
Fikayo Tomori yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Milan AC
Tomori yishimira iki gitego cyari ingenzi ku ikipe ye nubwo bananiwe kugihagararaho
Umupira Mohamed Salah yabonye ni wo yatsinzemo igitego cyo kwishyura
Alex Oxlade Chamberlain ashimira Mohamed Salah wari umaze gutsinda igitego
Divock Origi yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool n'umutwe
Divock Origi utakundaga kubanza mu kibuga yahesheje Liverpool intsinzi
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya Origi cyatumye basoza imikino y'amatsinda bayitsinze yose
Jordan Henderson yari yaruhukijwe, umunyezamu Alisson Becker ahabwa igitambaro cya kapiteni
Nta buryo bukomeye Zlatan Ibrahimovic yabonye muri uyu mukino
Sadio Mane yahushije uburyo bwiza ku mupira wakuwemo n'umunyezamu Mike Maignan
Jurgen Klopp utoza Liverpool yahaye umwanya wo gukina Max Woltman (wa kabiri ibumoso) na Conor Bradley
Abakinnyi ba Liverpool bashimira abafana nyuma yo kuba ikipe ya mbere yo mu Bwongereza itsinze imikino yose y'amatsinda ya UEFA Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .