Curtis Jones yatsinze iki gitego ku munota wa 56 ku makosa y’umunyezamu André Onana wibwiye ko umupira wahinduwe na Neco Williams urenga, ariko uyu rutahizamu w’imyaka 19 wa Liverpool ahita awutera mu izamu.
Liverpool yakabaye yafunguye amazamu mu minota ya mbere y’umukino, ariko ishoti rikomeye ryatewe na Curtis Jones ari inyuma y’urubuga rw’amahina, risubizwa inyuma n’igiti cy’izamu.
Umunyezamu Caoimhin Kelleher wakinnye uyu mukino ku ruhande rwa Liverpool mu mwanya wa Alisson Becker wiyongereye ku bakinnyi benshi bavunitse, yitwaye neza muri uyu mukino, arokora ikipe ye.
Yabujije Ajax gutsinda ku buryo bwabonywe na Klaas-Jan Huntelaar ndetse na Antony Matheus dos Santos mu gihe Davy Klaassen na David Neres wateye umupira wakubise igiti cy’izamu, na bo babonye uburyo bukomeye muri uyu mukino ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Buholandi.
Gutsinda uyu mukino byafashije Liverpool gukomeza muri 1/8 iyoboye itsinda D n’amanota 12 mu gihe Ajax yagumye ku manota arindwi ku mwanya wa gatatu.
Atalanta yo mu Butaliyani, yafashe umwanya wa kabiri n’amanota umunani nyuma yo kunganya na FC Midtjylland ya nyuma n’inota rimwe, igitego 1-1.
Inota FC Porto yabonye imbere ya Manchester City nyuma yo kunganya ubusa ku busa, ryayihesheje gukomeza ifite amanota umunani mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yazamutse iyoboye itsinda C n’amanota 13. Muri iri tsinda, Olympique Marseille yabonye amanota ya mbere ubwo yatsindaga Olympiacos ibitego 2-1.
Mu itsinda A, Atlético Madrid yananiwe gutsinda Bayern Munich zinganya igitego 1-1. Iyi kipe yo muri Espagne ifite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri mu gihe ikurikiwe na RB Salzburg yatsinze Lokomotiv Moscow ibitego 3-1, ikagira amanota ane mu gihe iyi ya nyuma ifite amanota atatu. Bayern Munich yamaze kuzamuka ari iya mbere n’amanota 13.
Mu itsinda B, Real Madrid ishobora gusezererwa cyangwa ikarokoka ku munsi wa nyuma, ni nyuma y’uko yatsinzwe na Shakhtar Donetsk ibitego 2-0, zikanganya amanota arindwi. Inter Milan yagize amanota atanu ku mwanya wa nyuma nyuma yo gutsinda Borussia Moenchengladbach ya mbere n’amanota umunani, ibitego 3-2.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:
Itsinda E
- FC Krasnodar vs Rennes (19:55)
- Seville vs Chelsea
Itsinda F
- Borussia Dortmund vs Lazio Roma
- Club Brugge vs Zenit St. Petersburg
Itsinda G
- Ferencvaros vs FC Barcelone
- Juventus vs Dynamo Kyiv
Itsinda H}
- Istanbul Basaksehir vs RB Leipzig (19:55)
- Manchester United vs Paris Saint-Germain










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!