Champions League: Liverpool na Chelsea zakomeje, Inter na Ajax zirasezererwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda y’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League, yatangiye kuri uyu wa Kabiri, aho amakipe ya Chelsea na Liverpool ari mu yabonye itike ku munsi wa gatandatu usoza imikino mu matsinda.

Imikino yaraye ikinwe n’iyo kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H mu gihe amakipe yo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D akina kuri uyu wa Gatatu.

Mu itsinda E ryabimburiye ayandi, Liverpool ifite igikombe giheruka, yasabwaga byibuze kunganya kugira ngo yizere gukomeza muri 1/8, yari yakiriwe na Red Bull Salzburg ikunda kwihagararaho iwayo.

Igitego cya Naby Keïta ku munota wa 57 n’icya Mohamed Salah ku wa 58, byashimangiye kuyobora itsinda kwa Liverpool n’amanota 13 mu gihe Napoli yatsinze Genk ibitego 4-0, yazamutse ari iya kabiri n’amanota 12.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Napoli yahise yirukana umutoza wayo, Carlo Ancellotti.

Salzburg yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi, izakomereza muri Europa League mu gihe Genk yo yasezerewe muri iyi mikino ihuza amakipe y’i Burayi.

Mu itsinda F, Inter Milan yananiwe gutsindira ku kibuga cyayo FC Barcelone yari yiganjemo abakinnyi bato ndetse idafite Lionel Messi.

Ibitego bya Carles Perez na Ansu Fati byatumye FC Barcelone itsinda umukino ku bitego 2-1, izamuka iyoboye itsinda n’amanota 14 mu gihe Borussia Dortmund yatsinze Slavia Prague ibitego 2-1, ikazamuka ifite amanota 10.

Inter Milan izakomereza muri Europa League nyuma yo kuba iya gatatu mu gihe Slavia Prague yasezerewe.

Mu itsinda G, Benfica yanyagiriye ku kibuga cyayo Zenit St Petersburg ibitego 3-0 mu gihe Lyon yishyuye ibitego bibiri yari yatsinzwe na RB Leipzig bituma igera muri 1/8 ikurikiye iyi kipe yo mu Budage yari yayisuye.

Leipzig yayoboye itsinda n’amanota 11, izamukana na Lyon yagize amanota umunani mu gihe Benfica yasoje inganya amanota arindwi na Zenit St Petersburg, ariyo izakomereza muri Europa League.

Itsinda H ryagaragayemo gutungurana gukomeye, aho ikipe ya Ajax yo mu Buholandi yari yaritwaye neza mu mwaka ushize, ikagera muri ½, kuri ubu izakomereza muri Europa League nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Valence C.F igitego 1-0.

Iyi kipe yo muri Espagne yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 11, iyanganya na Chelsea yabaye iya kabiri nyuma yo gutsinda Lille yo mu Bufaransa ibitego 2-1

Kuri uyu wa Gatatu harakina amakipe yo mu itsinda A kugeza mu itsinda D, aho PSG, Real Madrid, Bayern Munich, Tottenham, Manchester City na Juventus zamaze kubona itike ya 1/8.

Andi makipe abiri yiyongera kuri aya yabonye itike, arava hagati ya Atlético Madrid na Leverkusen na Shakhtar Donetsk na Dinamo Zagreb.

Liverpool yahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kuba bwayihaye kuyobora umukino hakiri kare
Umunyezamu Cican Stankovic yagoye Liverpool mu gice cya mbere
Sadio Mane ahanganiye umupira na Enock Mewpu
Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker aterana umupira Hwang Hee-chan
Sadio Mane atwara umupira Hwang Hee-chan wa Salzburg
Virgil van Dijk akura umupira kuri Erling Braut Haaland
Naby Keita yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri Sadio Mane
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya mbere byasabye ko bategereza mu gice cya kabiri
Naby Keita yishimira igitego cya mbere hamwe na Trent Alexander-Arnold na Roberto Firmino
Mohamed Salah n'umunyezamu Cican Stankovic bakurikiye umupira mbere uyu mukinnyi wa Liverpool awumutanga
Salah yahise yohereza umupira mu izamu
Roberto Filmino yurira hejuru ya bagenzi be ubwo bishimiraga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Salah
Mohamed Salah yishimira igitego hamwe na Alex Oxlade-Chamberlain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza