Champions League: Chelsea yatsinze Atlético Madrid, Bayern Munich yihaniza Lazio (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Chelsea yabonye intsinzi y’ingenzi mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League yari yakiriwemo na Atlético Madrid, iyitsindira muri Romania igitego 1-0 ku wa Kabiri.

Uyu mukino ubanza ntiwabereye muri Espagne kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, aho amakipe amwe i Burayi yakirira imikino yayo mu bindi bihugu.

Mu minota 30 ibanza, amakipe yombi yaranzwe no gusatirana, ariko nta yabonye uburyo bukomeye bugana mu izamu. Luis Suárez yahinduye umupira mwiza Thomas Lemar ananirwa kuwushyira mu izamu mbere y’uko Timo Werner atera ishoti ryafashwe na Jan Oblak.

João Félix na Luis Suárez bagerageje ubundi buryo ku ruhande rwa Atlético Madrid mu minota ishyira uwa 60, ariko ntibyabahira. Jorginho wahawe ikarita y’umuhondo na Mason Mount wari wayibonye ku munota wa mbere, bombi bakiniye nabi Félix, bazasiba umukino wo kwishyura.

Olivier Giroud yatsindiye Chelsea igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 67, ariko nticyahise cyemerwa nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande agaragaje ko habayeho kurarira.

Giroud yateye umupira yigaramye ari iruhande rwa Mario Hermoso. Byasabye hafi iminota itatu hifashishwa ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] mu gusuzuma niba ari igitego ndetse birangira cyemejwe.

Gutsinda uyu mukino byahaye Chelsea icyizere mu mukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza tariki ya 17 Werurwe mu gihe yujuje imikino umunani idatsindwa kuva itangiye gutozwa na Thomas Tuchel.

Undi mukino wabaye ku wa Kabiri, warangiye Bayern Munich itsindiye Lazio i Roma ibitego 4-1. Robert Lewandowski, Jamal Musiala, Leroy Sané na Francesco Acerbi witsinze, ni bo batsindiye iyi kipe yo mu Budage mu gihe Lazio yatsindiwe na Joaquin Correa.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe indi mikino ibiri ibanza ya 1/8, aho Borussia Moenchengladbach irakirira Manchester City i Budapest naho Atalanta yakire Real Madrid. Yombi iratangira saa yine z’ijoro.

Olvier Giroud yatsindiye Chelsea igitego cyiza nyuma yo gutera umupira yigaramye
Umunyezamu Jan Oblak ntiyabashije gukuramo ishoti rya Giroud
Igitego cyemejwe nyuma y'iminota itatu hasuzumwa amashusho
Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone, agaragaza ko ababaye ubwo ikipe ye yahushaga uburyo bwari kuyifasha kwishyura
Luis Suarez ashwana na Antonio Rudiger
Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, ashimira Olivier Giroud
Abakinnyi ba Chelsea bishimira intsinzi ubwo umukino wari urangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .