00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Bayern Munich yasubiriye FC Barcelone, Cristiano Ronaldo agera ku kandi gahigo (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

FC Barcelone yananiwe kwihagararaho imbere ya Bayern Munich yaherukaga kuyandagaza muri UEFA Champions League, itsindirwa mu rugo ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda E wabaye ku wa Kabiri.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira muri ¼ cya UEFA Champions League ya 2019/20, Bayern Munich itsinda ibitego 8-2.

Mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda E wabaye ku wa Kabiri, FC Barcelone yagerageje kwihagararaho, ariko itsindirwa imbere y’abafana bayo ibitego 3-0.

Umutoza wa FC Barcelone, Ronald Koeman, yari yabanjemo abarimo Luuk de Jong na Memphis Depay mu busatirizi mu gihe yakoresheje abakinnyi batatu inyuma na batanu hagati.

Bayern Munich yihariye umupira hakiri kare, ikabuza FC Barcelone gukina, yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku gitego cyatsinzwe na Thomas Müller ku ishoti yateye rigakora kuri Eric Garcia.

Mu gice cya kabiri, na bwo Bayern Munich yakomeje gusatira biyihesha ibindi bitego bibiri byinjijwe na Robert Lewandowski ku munota wa 56 n’uwa 85.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Kabiri, Chelsea ifite igikombe giheruka, yatsinze Zenit St Petersburg igitego 1-0 cyinjijwe na Romelu Lukaku.

Manchester United yatsindiwe mu Busuwisi na Young Boys ibitego 2-1 nubwo ari yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Cristiano Ronaldo wagejeje ibitego 135 muri iri rushanwa.

Uretse kuba akomeje kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, Cristiano Ronaldo yageze ku gahigo ka Iker Casillas wakinnye imikino myinshi (177) muri UEFA Champions League.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

Itsinda E:

  • FC Barcelone 0-3 Bayern Munich
  • Dynamo Kyiv 0-0 Benfica

Itsinda F:

  • Young Boys 2-1 Manchester United
  • Villarreal 2-2 Atalanta

Itsinda G:

  • Sevilla 1-1 Salzburg
  • Lille 0-0 Wolfsburg

Itsinda H:

  • Chelsea 1-0 Zenit
  • Malmö 0-3 Juventus

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu:

Itsinda A:

  • Club Brugge vs PSG
  • Manchester City vs RB Leipzig

Itsinda B:

  • Atlético Madrid vs FC Porto
  • Liverpool vs AC Milan

Itsinda C:

  • Besiktas vs Borussia Dortmund
  • Sporting CP vs Ajax

Itsinda D:

  • FC Sheriff vs Shakhtar Donetsk
  • Inter Milan vs Real Madrid
Gavi wa FC Barcelone atanguranwa umupira na Dayot Upamecano
Gerard Pique agerageza guhagarika Robert Lewandowski
Jamal Musiala agerageza ishoti rigana mu izamu rya FC Barcelone ryari ririnzwe na Marc Andre ter Stegen
Lewandowski na Alphonso Davies bishimira igitego
Memphis Depay ahanganiye umupira na Leon Goretzka wa Bayern Munich
Robert Lewandowski atsinda igitego muri uyu mukino wabereye i Camp Nou
Robert Lewandowski yishimira igitego cya kabiri cya Bayern Munich
Serge Gnabry wari wabanje ku ntebe y abasimbura atera umupira
Thomas Muller na Leroy Sane bishimira igitego cya mbere cya Bayern Munich
Umudage Julian Nagelsmann utoza Bayern Munich
Umuholandi utoza FC Barcelone Ronald Koeman areba uko abakinnyi be bitwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .