Champions League: Bayern Munich yanyagiye Atlético Madrid, Real Madrid itsindirwa mu rugo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Umufaransa Kingsley Coman yafashije Bayern Munich yo mu Budage kuzuza intsinzi 12 zikurikiranya muri UEFA Champions League, ubwo yatsindaga Atlético Madrid yo muri Espagne ibitego 4-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda A wabaye ku wa Gatatu.

Bayern Munich ifite igikombe giheruka cy’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, yakiriye uyu mukino wabereye mu muhezo kuri Allianz Arena.

Amakipe yombi yaranzwe no gusatirana mu minota 20 ya mbere, uburyo bubiri Bayern Munich yabonye kuri Leon Goretzka na Corentin Tolisso ntibwatanga umusaruro.

João Félix yagerageje ishoti rigana mu izamu ku ruhande rwa Atlético Madrid, umupira ukurwamo na Manuel Neuer mu gihe Luis Suárez yagerageje gutungura umuzamu umupira ugaca ku ruhande.

Bayern Munich yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku gitego cyatsinzwe na Kingsley Coman, ubwo yari aherejwe umupira na Joshua Kimmich mu gihe ku munota wa 40, Goretzka yatsinze icya kabiri aherejwe n’uyu mufaransa.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira kwa Atlético Madrid, itsindwa igitego na João Félix, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari abakinnyi babiri bari baraririye nubwo batakoze kuri uwo mupira.

Bayern Munich yashimangiye intsinzi yayo ku munota wa 65 ubwo Corentin Tolisso yatsindaga igitego cyiza cyo ku ishoti yatereye muri metero nka 28, naho Coman atsinda icya kane ku munota wa 71 ku mupira yahawe na Thomas Müller.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya mbere, warangiye Salzburg inganyije na Lokomotiv Moscow ibitego 2-2.

Mu itsinda B, Real Madrid ifite ibikombe byinshi bya Champions League, yatsindiwe mu rugo na Shakhtar Donestk ibitego 3-2 nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye ari 3-0.

Luka Modrić na Vinícius Júnior bishyuriye Real Madrid mu minota itanu ibanza y’igice cya kabiri, ariko igitego cya gatatu cyatsinzwe na Federico Valverde mu minota y’inyongera cyanzwe, nyuma y’uko ikoranabuhanga rya VAR rigaragaje ko Vinícius wari uhagaze imbere y’umunyezamu yanyeganyeze, bityo hemezwa ko yaraririye.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu

Itsinda A

  • RB Salzburg 2-2 Lokomotiv Moscow
  • Bayern Munich 4-0 Atlético Madrid

Itsinda B

  • Real Madrid 2-3 Shakhtar Donetsk
  • Internazionale 2-2 Borussia Monchengladbach

Itsinda C

  • Manchester City 3-1 FC Porto
  • Olympiacos 1-0 Marseille

Itsinda D

  • Ajax 0-1 Liverpool
  • FC Midtjylland 0-4 Atalanta
Kingsley Coman yatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo ikindi mu gice cya mbere
Umufaransa Kingsley Coman yishimira igitego cye cya kabiri yatsinze muri uyu mukino
Corentin Tolisso atsinda igitego cya gatatu cya Bayern Munich ku ishoti yatereye kure
Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Leon Goretzka yatsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri
Luis Suarez ntiyorohewe n'uyu mukino wa mbere wa Champions League yakinnye ari muri Atletico Madrid

================================================

Real Madrid 2-3 Shakhtar Donestk

Umunyezamu Thibaut Courtois ajya gutora umupira mu izamu ubwo Varane yari amaze kwitsinda igitego
Solomon yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi ya Shakhtar Donestk mu gice cya mbere
Abakinnyi ba Shakhtar Donetsk mu byishimo nyuma yo kuyobora umukino hakiri kare
Luka Modric atsindira Real Madrid igitego cya mbere
Vinicius Junior yishyuye igitego cya kabiri ku ruhande rwa Real Madrid
Federico Valverde yatsinze igitego mu minota ya nyuma ariko nticyabarwa
Umusifuzi Srdjan Jovanovic areba ku ironabuhanga rya VAR mbere yo kwanga igitego cya gatatu cya Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .