Muri uyu mukino wabereye mu Budage ukabanziriza no guha icyubahiro Diego Maradona witabye Imana ku wa Gatatu, Lewandowski yafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 42 nyuma y’uko umunyezamu Cican Stanković yari amaze gukuramo ishoti rikomeye ryatewe na Thomas Müller.
Salzburg yihariye umukino mu gice cya mbere ibona amahirwe atandukanye itigeze ibyaza umusaruro.
Bayern Munich yatsindiwe igitego cya kabiri na Kingsley Coman ku mupira wahinduriwe icyerekezo na myugariro Maximilian Wober mu gihe Leroy Sané yatsinze icya gatatu nyuma y’iminota ibiri Marc Roca ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yatumye iyi kipe yo mu Budage isigara ari abakinnyi 10 guhera ku munota wa 67.
Mergim Berisha ni we watsindiye Salzburg igitego cy’impozamarira cyabonetse ku munota wa 73 nyuma yo guherezwa na Rasmus Kristensen nubwo abakinnyi ba Bayern Munich bibwiraga ko habayeho kurarira.
Gutsinda uyu mukino byatumye Bayern Munich igeza intsinzi enye mu mikino ine, ibona itike yo gukomeza muri 1/8 nubwo hasigaye indi mikino ibiri.
Igitego Lewandowski yatsinze ku wa Kabiri, cyatumye anganya ibitego na Raúl Gonzalez Blanco, ku mwanya wa gatatu w’abatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa, aho bombi barushwa na Lionel Messi (118) ndetse na Cristiano Ronaldo (131).
Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya mbere, warangiye Atlético Madrid inganyije ubusa ku busa na Lokomotiv Moscow, igira amanota atanu ku mwanya wa kabiri.
Indi kipe yaraye ibonye itike yo kurenga amatsinda ni Manchester City yo mu itsinda C, yatsindiye Olympiacos iwayo igitego 1-0 cya Phil Foden mu gice cya mbere.
Imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda ya UEFA Champions League yasize amakipe atandatu amaze kubona itike ya 1/8 ari Bayern Munich, Manchester City, Chelsea, Seville, FC Barcelone na Juventus.
Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu
Itsinda A
- Bayern Munich 3-1 Redbull Salzburg
- Atlético Madrid 0-0 Lokomotiv Moscow
Itsinda B
- Borussia Moenchengladbach 4-0 Shakhtar Donetsk
- Inter 0-2 Real Madrid
Itsinda C
- Olympiacos 0-1 Manchester City
- Marseille 0-2 FC Porto
Itsinda D
- Ajax 3-1 FC Midtjylland
- Liverpool 0-2 Atalanta








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!