Ibi Chairman wa APR FC yabigarutseho ku wa Gatandatu nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na AZAM FC yo muri Tanzania.
Col. Richard Karasira yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kuba yarahaye igihugu Stade Amahoro ari nayo yakiriye uyu mukino.
Ibitego bya Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert mu bice byombi by’umukino, ni byo byabaye itandukaniro ku ikipe ya APR FC yasezereye AZAM FC iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi, bityo ikomeza mu cyiciro gikurikira cya CAF Champions League.
Nyuma y’umukino, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Col. Richard Karasira yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bakinira mu nyubako nk’iyi aho byose babikesha Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Icya mbere nashimira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade Amahoro tugakiniraho umukino nk’uyu kuko ni iby’ingenzi.”
“Turishimye kuba dukomeke mu cyiciro gikurikira aho dushimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafana baje kudushyigikira ku bwinshi uyu munsi.”
Chairman wa APR FC yakomeje anenga abamaze iminsi bibasira umutoza w’iyi kipe, Darko Nović kubera imikinire ye, avuga ko mu mupira w’amaguru amezi abiri ari make kugira ngo umenye umusaruro w’umutoza mushya cyangwa abakinnyi bashya.
Yakomeje avuga ko nubwo uyu mutoza ukomoka muri Serbia yasinye amasezerano y’imyaka itatu, ngo ashobora gusezererwa aramutse atagaragaje umusaruro yatumwe mu mwaka wa mbere.
Ati “Ni byo ko umutoza yasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko muri yo hari ingingo ivuga ko buri mwaka tuzajya twicarana na we tukareba umusaruro afite twasanga udakwiriye tukamusezerera.”
“Gusa turizera ko umusaruro uzaba ari mwiza kuko urebye turi mu nzira nziza kandi n’ibindi turizeza abafana ko bizaguma kuba byiza.”
Col.Richard Karasira yasabye abakunzi b’iyi kipe kuguma kuyishyigikira nk’uko babikoze kuri uyu wa Gatandatu avuga ko ikipe ari iyabo bityo ko nta mpamvu yo kuyitererana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!