Nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Col Richard Karasira hamwe n’abandi batanu bakuru barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Perezida wa Ferwafa bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu bandi bahawe ikiruhuko harimo Brig Gen Firimin Bayingana wabaye Vice-Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Gicurasi 2023 ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya na Col. Richard Karasira.
Muri rusange abasirikare bagera kuri 1167 ni bo bashyizwe mu kiruhuko aho banakorewe umuhango wo gushimirwa kuri uyu wa Gatanu.
Col. Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023 asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!