00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA yashimiye Perezida Kagame uyitera inkunga

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 July 2024 saa 06:06
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yashimiye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame uzongera gutera inkunga irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania tariki 9-21 Nyakanga.

John Auka Gecheo, Umuyobozi wa CECAFA yavuze ko inkunga babona ituruka kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame izakomeza kuza kandi ko ari ikintu bishimira.

Yagize ati “Twishimiye kuba kuva mu mwaka wa 2002 nyakubahwa Paul Kagame yarakomeje gushyigikira iterambere rya ruhago muri CECAFA atanga inkunga uko irushanwa ryabaga ryabaye.”

Inkunga Perezida Kagame atanga, ikaba irimo amafaranga y’ibihembo atangwa mu irushanwa aho ikipe ya mbere ihabwa ibihumbi 30$, iya kabiri 20 000$ mu gihe iyabaye iya gatatu na yo itahana 10 000$.

Kuva iyi nkunga yatangira gutangwa n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ikipe ya APR FC izitabira irushanwa ry’uyu mwaka imaze kwegukanamo ibikombe bitatu ndetse inshuro ebyiri itsindirwa ku mukino wa nyuma.

CECAFA Kagame Cup ya 2024 izabera i Dar es Salaam, aho amakipe 12 yayitabiriye yashyizwe mu matsinda atatu. Ikipe ya mbere muri buri tsinda wongeyeho n’ikipe izaba iya kabiri nziza ni zo zizakina imikino ya ½ cy’irangiza.

Uko amatsinda ateye

- Itsinda A: Coast Union FC (Tanzania), Al Wadi FC (Sudan), JKU SC (Zanzibar), Dekedaha FC (Somalia)

-Itsinda B: Al Hilal (Sudan), Gor Mahia FC (Kenya), Red Arrows FC (Zambia), Djibouti Telecom (Djibouti)

-Itsinda C: SC Villa (Uganda), APR FC (Rwanda), Singida Black Stars (Tanzania), El Merriekh Bentiu (Sudani y’epfo)

Perezida Kagame yashimwe n'ubuyobozi bwa CECAFA akomeje gutera inkunga
Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yashimiwe kenshi ku buryo akomeza guteza imbere umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .