CECAFA y’ibihugu yabuze igihugu kiyakira irasubikwa

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 14 Ugushyingo 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo mu Karere ka CECAFA, ‘CECAFA Senior Challenge Cup’ yagombaga kubera muri Kenya mu Ukuboza yakuweho kuko iki gihugu cyateye utwatsi abayobozi b’iri rushanwa.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ‘CECAFA’ ifite ibibazo by’amikoro bituma inanirwa gutegura amarushanwa abiri (CECAFA Senior Challenge Cup na CECAFA Kagame Cup) buri mwaka kuko kenshi abura ibihugu biyakira.

Nko mu myaka itanu ishize irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu rimaze kuba inshuro ebyiri gusa, ubwo ryegukanwaga na Uganda mu 2015 itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma na Kenya yatwaye igikombe 2017 itsinze Zanzibar ku mukino wa nyuma.

Zanzibar yari yasabwe na CECAFA kwakira iri rushanwa ariko muri Gicurasi uyu mwaka babihakana bavuga ko nta mikoro bafite, byimuriwe muri Kenya yagombaga kuryakira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nayo itungurana muri Kanama ivuga ko itazashobora kwakira iri rushanwa.

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018 nibwo ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko CECAFA Senior Challenge Cup itakibaye kuko babuze igihugu kiyakira nkuko umunyamabanga wayo Nicolas Musonye yabitangarije IGIHE.

Ati “Ibihugu nta bushake bwo kwakira iri rushanwa byagaragazaga. Twahisemo kurikuraho ahubwo tugategura neza amarushanwa y’umwaka utaha tugendeye ku ngengabihe ya FIFA aho amarushanwa yacu dushaka ko azakinwa mu mpeshyi, muri Nyakanga na Kanama.”

Uyu munyamabanga yakomeje avuga ko u Rwanda na Tanzania ari byo bihugu bibiri bihanganiye kwakira CECAFA Kagame Cup ya 2019 naho kugera ubu nta gihugu cyifuza kwakira CECAFA y’ibihugu kiraboneka ariko ngo bizageza mu nama y’inteko rusange y’iri mpuzamashyirahamwe izabera muri Uganda mu kwezi gutaha cyabonetse.

Mu gihe CECAFA y’ibihugu yakuweho, Uganda yemeye kwakira irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu Ukuboza uyu mwaka.

U Rwanda rwari rwaviriyemo mu majonjora y'ibanze mu irushanwa riheruka
Zanzibar yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize niyo yasabwe kwakira iri rushanwa mbere ariko kibitera utwatsi
CECAFA y’ibihugu umwaka ushize yari yabereye muri Kenya
CECAFA Senior Challenge Cup yakuweho kuko ntabwo Kenya izashobora kuyakira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza