00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda muri CECAFA y’Abagore (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 1 June 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru mu Cyiciro cy’Abagore yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere wa CECAFA Women Challenge Cup ya 2022, wabaye kuri uyu wa 1 Kamena 2022.

Ibitego bya Uganda byatsinzwe na Fazirah Ikwaput ku munota wa 38 n’uwa 48 abyaje umusaruro imipira yose yahawe na Hasifah Nassuna.

Uyu mukino wa mbere ku Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ntiwari woroshye ku mpande zombi cyane ko ari ibihugu bifitanye amateka muri ruhago yo mu Karere.

Amakipe y’ibihugu byombi yaherukaga guhura mu 2018 hakinwa imikino ya CECAFA yabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo. Icyo gihe yanganyije ibitego 2-2.

Abakinnyi b’u Rwanda bagowe no kwisanga mu mukino no kubasha kugumana umupira ku buryo bawutanga aho bashaka ha ngombwa.

Gutakaza imipira babonye ivuye mu mipira yo hasi y’abakinnyi ba Uganda byatumye abataha izamu b’u Rwanda batabona imipira ihagije yabyazwa umusaruro.

Bigeze ku munota wa 38 ni bwo abakinnyi ba Uganda bubatse uburyo bwavuyemo igitego cyaturutse mu kutavugana hagati ya Nibagwire Sifa Gloria na Louise Maniraguha.

Ukutavugana icyo gukora byatumye umunyezamu Itangishaka Claudine atinda gufata umupira ukorwaho na Hasifah Nassuna usanga Fazirah Ikwaput, ahita awusunikira mu rushundura.

Ubushake bwo gushaka kwishyura bwari buhari ariko abakinnyi ba Uganda barimo Joan Nabirye, Nalugya Shamirah na Nassuna Hasifah bari bafunze hagati.

Kugira hagati hakomeye ku ruhande rwa Uganda byatumye abakinnyi ba Uganda batabasha gufungura ikibuga ngo bahane imipira migufi yagera ku izamu.

Kubura uburyo bwageza imipira ku izamu byabaye ngombwa ko abakinnyi b’u Rwanda bari hagati mu kibuga bakina imipira yo mu kirere.

Hagati mu kibuga, Mukandayisenga Nadine yakoranaga na Uwimbabazi Immaculée na Nibagwire Liberathe.

Abakinnyi ba Uganda wabonaga bafite icyizere kiri hejuru bakinaga umukino wihuta kandi imipira igendera hasi wenda bakaza kuyizamura begereye izamu.

Iyi mikinire ni yo yabyaye igitego cya kabiri. Hasifah yateye umupira abugarira b’u Rwanda bazamukana n’umunyezamu, Ikwaput aboneza mu izamu.

Mu gusimbuza, ku ruhande rwa Uganda bakuyemo Margaret Kunihira hajyamo Lilian Mutuuzo ku munota wa 68.

Nabosa Lititia yasimbuye Shamirah Nalugya hagati mu kibuga bigeze ku munota wa 76 w’umukino.

Umutoza w’u Rwanda, Habimana Sosthène, yashyizemo Zawadi Usanase akuramo Mukeshimana Dorothée ku munota wa 60.

Ku munota wa 70, Kalimba Alice yasimbuye Nibagwire Liberathe. Mukandayisenga Nadine yasimbuwe na Muhawenimana Constance mu minota y’inyongera ariko izi mpinduka nta musaruro zatanze.

Abakinnyi b’u Rwanda batari bafite ibisubizo mu minota icumi ya nyuma batangiye kugorwa n’aba Uganda batangiye gucungana n’iminota.

Muri iyo minota, Uwimbabazi Immaculée wakinaga hagati h’u Rwanda yahaboneye ikarita y’umuhondo.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Uganda itsinze u Rwanda ibitego 2-0, biyishyira mu gutangirana imibare myiza yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Umukino wabanje muri iri tsinda rya mbere warangiye u Burundi butsinze Djibouti ibitego 3-0.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022, ikina n’u Burunda saa Kumi za Kampala, saa Cyenda za Kigali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi y'Abagore
Ikipe y'Igihugu ya Uganda iri gukina CECAFA yitegura kuzakina CAN kuko yabonye itike
Ikipe y'u Rwanda yongeye kuririmba Rwanda Nziza nyuma y'imyaka ine yari imaze ititabira amarushanwa mpuzamahanga
Imikino ya CECAFA y'uyu mwaka iri kubera ahitwa Njeru muri Uganda
Ikipe ya Uganda Cranes yabonye amanota atatu ya mbere, irasabwa gutsinda undi mukino ikajya mu cyiciro gikurikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .