CECAFA U-17: Umukino wari guhuza u Rwanda na Tanzania wasubitswe habura amasaha abiri ngo utangire

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Umukino wari guhuza u Rwanda na Tanzania wasubitswe habura amasaha abiri ngo utangire, hafatwa umwanzuro ko irushanwa rizatangira ku Cyumweru mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagombaga gutangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) hagamijwe gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2021.

Nyuma y’uko umukino wa mbere ukuweho kuko Sudani y’Epfo yasezerewe mu irushanwa, n’uwari guhuza u Rwanda na Tanzania guhera saa Cyenda, wasubitswe, hemezwa ko irushanwa rizatangira ku Cyumweru.

Itangazo ryashyizwe hanze na CECAFA rivuga ko “Bitewe no gukurwa mu irushanwa kwa Sudani y’Epfo, Komite ishinzwe gutegura CECAFA yasubitse itangira ry’irushanwa ryagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu.”

“Kwigizwa inyuma biratanga umwanya wo kwipimisha COVID-19 ku makipe yose n’abasifuzi mu gihe cy’amasaha 48 ateganywa na CAF. Kuva ubu, amakipe yose n’abasifuzi bazajya bipimisha buri masaha 48 mbere y’umukino.”

Ku rundi ruhande, hari amakuru ko iri rushanwa ryasubitswe nyuma y’uko Tanzania yari guhura n’u Rwanda igaragayemo abakinnyi bane banduye COVID-19.

CECAFA U-17 izatangira ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, aho umukino wa mbere uzahuza Ethiopia na Kenya saa 15:30 mu gihe u Rwanda na Tanzania bizakina ku wa Mbere saa 15:30.

Undi mukino w’u Rwanda muri iri rushanwa uzaba ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, ukazaruhuza na Djibouti saa kumi n’imwe (17:00).

Nyuma yo gusezererwa kwa Sudani y’Epfo yazize abakinnyi bane barengeje imyaka, itsinda A ryasigayemo Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.

Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma ni yo azahagararira agace ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc hagati ya tariki ya 12 n’iya 31 Werurwe 2021.

U Rwanda ruzatangira CECAFA U-17 rukina na Tanzania ku wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .