Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwaherukaga gutsindwa na Tanzania ibitego 3-1, rwasabwaga gutsinda Djibouti ibitego byinshi kugira ngo rwizere kurenga itsinda.
Umutoza w’Amavubi, Rwasamanzi Yves, yari yakoze impinduka mu babanjemo, aha amahirwe Iradukunda Pacifique na Sibomana Sultan Bobo, ariko birangira nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi.
Ikipe y’Igihugu yakabaye yatsinze igitego ubwo haburaga iminota itanu ngo umukino urangire, ariko penaliti yatanzwe nyuma y’uko Suhaib Mohammed yakoreye ikosa kuri Irahamye Eric mu rubuga rw’amahina, ihushwa na Sibomana Sultan Bobo wayiteye igakurwamo n’umunyezamu Osman Mohammed Yusuf.
Amahirwe u Rwanda rusigaranye muri iri rushanwa, ruyateze kuri Tanzania kugira ngo izatsinda Djibouti ikinyuranyo cy’ibitego bibiri itinjijwe igitego cyangwa se ikinyuranyo kirenge ibyo bitego, ubundi ruzamuke nk’urwa kabiri mu itsinda.
Undi mukino wabaye uyu munsi muri iri rushanwa ryahuje ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) i Rubavu, Uganda yanyagiye Kenya ibitego 5-0 mu gihe ku munsi wa nyuma w’amatsinda uzakinwa ku wa Gatanu, izakina na Ethiopia.
Muri iri rushanwa rizatanga amakipe abiri ajya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri Werurwe 2021, itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!