Uyu musore ukina inyuma ibumoso yugarira, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo nubwo byari byatangajwe mbere ko azakinira Ikipe ya APR FC nk’umusimbura wa Ishimwe Christian.
Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yasinyishije myugariro Ishimwe Jean René wakiniraga Intare FC kandi ko yakurikije amategeko agenga umupira w'amaguru mu Rwanda.
Yongeyeho ko niba APR FC yifuza uyu mukinnyi nk'uko bivugwa, yayegera zikaganira, kuko ibindi yakora bitaba binyuze mu… pic.twitter.com/NSw9XGQcAx
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 25, 2024
Bakunzi ba MVS mwakire Ishimwe Jean Rene ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Marines FC . ubu ni umukinnyi wa Mukura VS&L mu myaka 2 iri imbere .#HungaTwaje#MukuraTwaje pic.twitter.com/2lGgMXCmp7
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) July 24, 2024
Bigenze gute ngo Ishimwe Jean René wari waratewe umugongo na APR FC yongere kumutekereza?
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko APR FC yari yarabwiye abakinnyi batatu ba Marines FC; Hirwa Jean de Dieu, Byiringiro Gilbert na Ishimwe Jean René ko izabasinyisha ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye, gusa biza kurangira ifashemo umwe wenyine.
Nyuma yo kubona ko isezerano bahawe ritubahirijwe, babiri basigaye batangiye kwishakira amakipe ndetse ikipe yabo ya Intare FC ibibafashamo ngo bazabone aho bazakomereza umwaka w’imikino utaha.
Ubwo APR FC yanganyaga igitego 1-1 na SC Villa mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, Umutoza wayo Darko Nović yatangaje ko atanyuzwe n’imikinire ya ba myugariro be bo ku mpande, gusa ko azakomeza kubafasha cyane cyane Byiringiro Gilbert ukiri muto unafite byinshi byo gukosora.
Aha, bivugwa ko yahise asaba ikipe ko mu gice itekereza kongeramo imbaraga yabanza gutekereza kuri aba, ndetse byaje gushimangirwa na Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira, ku wa Gatatu wavuze ko aho abatoza basanze hakongerwamo ingufu bagiye kubikoraho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma yo kumva ko Ishimwe Jean René yasinyiye Mukura VS, iyi kipe yahise ihamagara muri Intare FC ibabaza uko bamutanze, inabasaba guhita imutumizaho aho agomba gutangirana imyitozo na bagenzi be i Shyorongi ubwo izaba isubukuwe ku wa Gatanu.
Mukura VS ntabwo ikozwa ibyo kurekura myugariro Ishimwe Jean René.
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Mukura VS bwatangarije IGIHE ko kugeza ubu Ishimwe Jean René ari umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, ko niba hari ikipe imwifuza yakwihangana igategereza iki gihe kikarangira maze na yo ikamusinyisha.
Bwavuze ko bwaganiriye n’Ikipe ya Intare FC, impande zombi zikumvikana kuri buri kimwe, maze bikarangira bwemeye gutanga miliyoni 4 Frw, harimo miliyoni ebyiri zigomba guhabwa iyi kipe ndetse n’izindi ebyiri z’umukinnyi.
Amasezerano ya Ishimwe Jean René bufitiye kopi, avuga ko mu gihe yakumvikana n’ikipe iyo ari yo yose, Intare FC izahabwa 50% by’amafaranga yaguzwe ari na yo mpamvu Mukura VS yahise ibigenza gutyo nk’uko biri mu masezerano ye.
Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, yavuze ko bizera ko APR FC izakoresha inzira za nyazo niba koko yifuza gusinyisha Ishimwe Jean René cyane ko ku bwabo bayifata nk’ikipe y’ubukombe.
Ati "APR FC ni ikipe ikomeye y’Ingabo z’Igihugu twubaha twese. Turizera ko niba yifuza Jean René Ishimwe izakurikiza amategeko asanzwe y’umupira w’amaguru kuko ni umukinnyi wacu wadusinyiye.”
Intare FC yahakanye ibiganiro na Mukura VS; urubanza ruracibwa na FERWAFA na none?
Nubwo Ikipe ya Mukura VS ivuga ko yaganiriye na Intare FC ndetse yanumvikanye na yo, Umuyobozi w’iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, Gatibito Byabuze, yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Marines FC.
Gatibito yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi ari uwa Intare FC kandi ari yo ifite uburenganzira bwo kumutanga aho ishaka, gusa amakuru atugeraho avuga ko aba bari bumvukanye ariko bishobora kuba byarakozwe ikipe ya APR FC itabizi kandi ari yo yahembaga uyu mukinnyi.
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwavuze ko butumva uko APR FC iza muri iyi dosiye kandi Intare FC ari ikipe ukwayo ikaba umunyamuryango wemewe na FERWAFA ari na yo bagakwiye kuvugana na yo ku birebana na Ishimwe Jean René.
Mu gihe aya makipe uko ari atatu atashobora kumvikana, byarangira uyu myugariro ibimubayeho bibaye nk’ibyabaye kuri Hirwa Jean de Dieu na we wasinyiye Rayon Sports avuye muri Marines ariko bikarangira amaze amezi atandatu adakina nyuma yaho ikipe ya Intare FC yerekanye ko yari akiyifitiye amasezerano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!