CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na TP Mazembe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yasize Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe n’igihangange TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Azam FC ifite igikombe giheruka iri mu itsinda rimwe na Mukura Victory Sports.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42 guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga, aho Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports ziri mu makipe 16 azaryitabira.

Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu guteza imbere iri rushanwa, aho amaze imyaka igera kuri 20 aritera inkunga.

Yavuze ko iri rushanwa rishimangira kwibohora k’u Rwanda uyu mwaka rizabera mu mijyi itatu ariyo Rubavu, Huye na Kigali ndetse ashishikariza abafana kuzitabira imikino.

CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, aho APR FC yegukanye iri rushanwa inshuro eshatu muri eshanu ryabereye i Kigali.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryasubukuriwe muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Uyu mwaka ntabwo u Burundi bwaryitabiriye nyuma y’uko Aigle Noir yatwaye shampiyona ivuze ko izitegurira umwaka utaha w’imikino muri Uganda.

Amakipe yatumiwe ni TP Mazembe na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeraho Green Buffaloes yo muri Zambia.

Itsinda A na C, yombi azakinira i Kigali, itsinda B rizakinira i Huye mu gihe itsinda D rizakinira i Rubavu.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B: Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda C: APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Buffaloes (Zambie), Heegan FC (Somalie).

Itsinda D: Gor Mahia FC (Kenya), DCMP (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

Rayon Sports yatwaye shampiyona y'u Rwanda izaba ihanganye na TP Mazembe mu itsinda A
TP Mazembe ya Moïse Katumbi ifite ibikombe birindwi bya CAF, yatumiwe muri CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza