CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports yageze muri ¼ itsinze Atlabara, TP Mazembe itsinda KMC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Ulimwengu Jules byafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda, ni nyuma y’uko itsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda rya mbere wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali.

Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe utoza Rayon Sports yabanje mu kibuga ikipe yatsinze TP Mazembe ku Cyumweru mu gihe umutoza wa Atlabara FC, Morris Michael yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi babanjemo ubwo ikipe ye yanganyaga na KMC.

Rayon Sports yakinaga umukino wihuta, yasatiriye Atlabara FC kuva utangiye kugeza urangiye ndetse irema uburyo bwinshi bugana mu izamu binyuze ku bakinnyi bayo bo ku mpande n’abo hagati.

Ulimwengu yashoboraga gutsindira Rayon Sports ku munota wa karindwi, aho yateye mu izamu umupira wari uvuye kuri Iranzi Jean Claude, ugarurwa n’umutambiko w’izamu, ariko aza gutsinda igitego nyuma y’iminota umunani ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric bakunze kwita Radu.

Mu yandi mahirwe iyi kipe yabonye ni aho Rutanga Eric yateye ishoti rikomeye rikitambikwa na myugariro Mustafa Salim mbere y’uko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko Ulimwengu yaraririye.

Rayon Sports yahawe penaliti ku munota wa kabiri w’inyongera mbere y’uko igice cya mbere kirangira ubwo Ciza Hussein yagushwaga mu rubuga rw’amahina na Mutawakil Abdelkarim. Iranzi yateye uyu mupira ugarurwa n’izamu, abakinnyi ba Atlabara FC bahita bahagoboka.

Nyuma y’iminota itatu amakipe yombi agarutse mu kibuga, umutoza Mathurin Olivier yakoze impinduka ya mbere, rutahizamu Irakoze Saidi wavuye muri Musongati FC asimbura Iranzi Jean Claude. Uyu mukinnyi yabonye uburyo bwiza amaze iminota 10 mu kibuga, atera ishoti rikomeye ryashyizwe muri koruneri n’umunyezamu Khamis Daniel.

Mugheni Fabrice yabonye umupira yateresheje umutwe uca hejuru y’izamu mbere y’uko na Rugwiro Hervé ahusha igitego cyabazwe ku mupira yateye n’umutwe uvuye kuri Rutanga Eric wahanaga ikosa habura iminota 19 ngo umukino urangire.

Rutahizamu Bizimana Yannick waguzwe muri AS Muhanga yinjiye mu kibuga ku munota wa 78, akina umukino we wa mbere muri Gikundiro nyuma yo gusimbura Ciza Hussein. Umupira we wa mbere yawutanze kuri Mugheni Fabrice na we awushyira mu rubuga rw’amahina, usanga Ulimwengu Jules wajijishije ba myugariro ba Atlabara FC, abatsindana igitego cya kabiri.

Irakoze Saidi na Mugheni Kakule Fabrice bashoboraga gutsindira Rayon Sports ibindi bitego, ariko bagorwa n’umunyezamu Khamis Daniel washyize umupira wa Mugheni muri koruneri mu gihe uwa Irakoze wanyuze hejuru y’izamu.

Umusifuzi Sassy Ali wo muri Tanzania yahushye mu ifirimbi bwa nyuma Rayon Sports ifite ibitego 2-0, igera muri ¼ cy’iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze KMC yo muri Tanzanie igitego 1-0 cya Mondeko Zatu ku munota wa 61.

Iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports izahura na KMC guhera saa 18:00, umukino uzaba wabanjirijwe n’uzahuza TP Mazembe na Atlabara FC guhera saa 15:30.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho itsinda D ry’i Rubavu rizakina umunsi wa kabiri. AS Ports yo muri Djbouti izakina na Gor Mahia yo muri Kenya guhera saa 13:30 mu gihe KMKM yo muri Zanzibar izakina na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa 15:30.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Atlabara FC
Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Ba kapiteni bombi, Rutanga na Mutawakil bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Sassy Ali
Habimana Hussein (ubanza ibumoso) utarashyizwe mu bakina ari gufatanya n'abatoza ba Rayon Sports
Umukino wabanjirijwe no kwibuka abanyamakuru ba Azam TV baguye mu mpanuka kuri uyu wa Mbere
Ulimwengu Jules yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku mupira yari ahawe na Iradukunda Eric
Ulimwengu yishimira igitego cya mbere yatsindiye Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri
Nshimiyimana Imran yateruye Ulimwengu ubwo yari amaze gutsinda iki gitego
Ulimwengu yashoboraga kandi gutsindira Rayon Sports ku munota wa 28, umupira yateye ukurwamo n'umunyezamu Khamis Daniel
Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo
Mutawakil yagushije Ciza Hussein mu rubuga rw'amahina mu minota y'inyongera y'igice cya mbere
Umusifuzi Sassy Ali yatanze penaliti yahushijwe na Iranzi Jean Claude
Mugheni Fabrice ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rwa Rayon Sports
Olivier Ovambe umaze iminsi ine muri Rayon Sports, aganira na Habimana Hussein na Team Manager Nkubana Adrien
Iradukunda Eric ahanganiye umupira na Buay Lam wa Atlabara FC
Rayon Sports yahushije igitego ku mupira watewe na Rugwiro n'umutwe, Mugheni awushyize mu izamu umunyezamu yongera kwitambika
Myugariro Okena Pixy yagobotse ikipe ye, akura umupira ku murongo
Ulimwengu Jules atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Ulimwengu wuzuzaga ibitego bitatu muri iri rushanwa yasize abarimo Mustafa Salim bicaye hasi
Ulimwengu na Bizimana Yannick bishimira igitego cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sports
Bizimana Yannick yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports asimbuye Ciza Hussein
Rugwiro Hervé afitanye ubufatanye bwiza na Iragire Saidi mu mutima wa ba myugariro
Umukino urangiye, abakinnyi ba Atlabara FC baryamye hasi mu gihe aba Rayon Sports basengaga bashimira Imana
Tombe Jimmy wagiye mu kibuga asimbuye, yagumye yicaye ubwo umukino wari urangiye
Ciza Hussein, umutoza Mathurin Ovambe n'abandi bakinnyi bashimira abafana nyuma y'umukino
Umunya-Cameroun Olivier Ovambe utoza Rayon Sports yishimiye uko ikipe ye iri kwitwara muri iri rushanwa
Nshimiyimana Imran yari mu bicu nyuma y'uko Rayon Sports igeze muri 1/4
Abazungu bari baje kureba uyu mukino bagiye kwifotozanya na Ulimwengu nyuma y'umukino
Umuhanzi Tizzo wo muri Active ni umwe mu barebye uyu mukino
Gacinya wigeze kuyobora Rayon Sports yari yaje kureba uyu mukino
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Habimana Hussein yarebye uyu mukino
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard
Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye yarebye uyu mukino yicaranye na Habyarimana Marcel wungirije muri FERWAFA
Visi Perezida wa APR FC Maj.Gen.Mubaraka Muganga n'uwa Mukura Nayandi Abraham barebye uyu mukino
Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent, Nshimiyimana Eric na Kamanzi Karim barebye uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza