CECAFA Kagame Cup: KCCA na Azam FC zageze ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania yatwaye CECAFA Kagame Cup inshuro ebyiri ziheruka, ni yo makipe azakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda.

KCCA iheruka kwegukana iri rushanwa mu myaka 41 ishize ndetse ikaba yari imaze imyaka 40 idakina umukino wa nyuma, yongeye kuhagera ubwo yasezerera Green Eagles yo muri Zambia mu buryo bugoranye ku bitego 4-3 hitabajwe iminota 30 y’inyongera nyuma y’uko amakipe yombi yari anganyije ibitego 2-2.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu, KCCA yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Allan Okello ku munota wa kabiri.

Amity Shamende ukina asatira ku ruhande rw’iburyo muri Green Eagles, yishyuriye ikipe ye habura iminota irindwi ngo bajye kuruhuka.

Abanya-Zambia bakomeje kugaragaza urwego ruri hejuru ndetse biza kubahira, babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Amity Shamende ku munota wa 52.

Kizigenza wa KCCA ukiri muto Allan Okello, wari wazonze abakinnyi ba Green Eagles bakina bugarira, ni we wabaye umucunguzi, atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 76.

N’ubwo Okello yashoboraga kubona izamu ku nshuro ya gatatu mu minota y’inyongera, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi ananiwe kwisobanura, hitabazwa indi 30.

KCCA yageze muri iki cyiciro ikuyemo Rayon Sports, yongeye kugaraza urwego rwisumbuye mu gihe abakinnyi ba Green Eagles bagaragazaga umunaniro.

Mike Mutyaba wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye KCCA igitego cya gatatu ku munota wa 98, mbere y’uko Anaku Sadat ashimangira intsinzi mu minota itatu yakurikiyeho.

Habura iminota ibiri ngo umukino urangire, Green Eagles yitabiriye CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka itumiwe, yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Chola Christopher ariko ntibyabuza ikipe ye gusezererwa.

Azam FC yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Azam FC yo muri Tanzania ishobora kuba ikipe ya mbere yegukanye CECAFA Kagame Cup inshuro eshatu zikurikiranya dore ko yongeye kugera ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga AS Maniema Union de Kindu kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 120 yose.

AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasezereye APR FC muri ¼, na yo yaje muri iri rushanwa itumiwe.

Iyi kipe yihariye umukino ndetse ibona uburyo bwinshi bwashoboraga kuyihesha gutsinda umukino ariko umunyezamu wa Azam FC, Razak Abalora, ayibera ibamba.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi, hitabazwa indi 30 na yo itagize icyo itanga maze hashyirwaho penaliti.

Azam FC yegukanye CECAFA Kagame Cup mu nshuro ebyiri ziheruka, mu 2015 na 2018 ubwo yari yabereye iwabo muri Tanzania, yakomeje ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 5-4.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 42 rizasozwa ku Cyumweru, hakinwa umwanya wa gatatu uzahuza Green Eagles FC na AS Maniema Union saa munani, mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Azam FC na KCCA uzaba saa kumi n’imwe.

KCCA yaheruka ku mukino wa nyuma wa CECAFA mu 1979 ubwo yatsindwaga na Abaluhya igitego 1-0 mu irushanwa ryari ryabereye muri Somalie.

Amafoto y’umukino KCCA yasezereyemo Green Eagles

Allan Okello na Amity Shamende bombi batsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, bahanganiye umupira
Umunyezamu wa Green Eagles Sebastian Mwange ntiyorohewe muri uyu mukino
Allan Okello atsnda igitego cya kabiri cya KCCA
Green Eagles yitabiriye CECAFA Kagame Cup yaratumiwe, ntabwo yahiriwe n'uyu mukino wa 1/2
Abagande baje kuba hafi y'ikipe yabo ya KCCA

Amafoto y’umukino Azam FC yatsinzemo Maniema Union de Kindu

Abanye-Congo bari bashyigikiye ikipe y'iwabo ya AS Maniema
Azam FC na yo yari ifite abafana i Kigali....
Gusa bari barangajwe imbere na Wanyanza na Rwarutabura bombi bafana Rayon Sports
Umutoza wa Azam FC, Ndayiragije Etienne yereka umukinnyi we uruhande agomba gukoresha
Umutoza wa AS Maniema, Guy Lusadisu atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umunyezamu wa Azam FC, Razak Abalora yagoye cyane abakinnyi ba AS Maniema
Kapiteni wa Azam FC, Bruce Kangwa aserebeka Lompala Bokamba Peter wa AS Maniema
Kilangalanga Pame Glody ntabwo yabashije kubyaza umusaruro uburyo yabonye muri uyu mukino
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Azam FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa AS Maniema

Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza