Cassa Mbungo yerekanywe nk’umutoza mushya wa Bandari FC ahishura impamvu yateye umugongo Gor Mahia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mutarama 2021 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Cassa Mbungo André yerekanywe nk’umutoza mushya wa Bandari FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, ahiga kuyihesha ibikombe.

Cassa Mbungo watozaga Gasogi United, yumvikanye na Bandari FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ndetse yagombaga kwerekanwa ku wa Gatandatu, ariko bisubikwa n’uko yatinze kujya muri Kenya kubera ko yabanje gutegereza ibisubizo bya COVID-19.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yerekanywe n’iyi kipe ihereye muri Mombasa, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri asimbuye Ken Odhiambo wagiye muri Sofapaka FC.

Cassa Mbungo André yagize ati “Nishimiye kuza muri Bandari FC, ni ikipe umutoza wese yakwifuza gutoza. Ndi hano ngo ntwarane ibikombe na Bandari. Ndashaka kuzamura impano nyinshi ziri hano muri Mombasa.”

Yahishuye ko yigeze kwifuzwa na Gor Mahia, ariko yanze kuyerekezamo ahitamo Bandari FC.

Ati “Ni icyemezo cyanyoroheye guhitamo Bandari, yanyeretse umushinga wayo ndanyurwa.”

“Bandari FC yanyeretse ko inkeneye cyane ni yo mpamvu byanyoroheye kuyihitamo imbere ya Gor Mahia. Bandari twajyaga tuvugana.”

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugabo uri mu Banyarwanda batoje amakipe menshi agiye gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.

Bandari FC yatangiye Shampiyona ya Kenya itsinda Sofapaka FC igitego 1-0. Yanganyije na Tusker FC ubusa ku busa mbere yo gutsindwa na Nairobi City Stars ibitego 2-1.

Undi mukino yatsinzwe ni uwo yakiriyemo KCB ku bitego 2-1 mbere yo kunganya na Posta Rangers igitego 1-1 mu gihe ku wa Gatandatu yatsinze Western Stima ibitego 2-1. Kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani.

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’Amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017. Yatoje kandi Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United yaherukagamo.

Umunyarwanda Cassa Mbungo André yerekanywe nk’umutoza mushya wa Bandari FC yo muri Kenya
Cassa Mbungo yavuze ko umushinga yagaragarijwe na Bandari FC watumye ayihitamo mbere ya Gor Mahia FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .