Muri Kanama 2024, ni bwo Cassa Mbungo yagiye muri Sudani y’Epfo gutoza Jamus, imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yageze muri Sudani y’Epfo aho izahurira n’iki gihugu, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Aganira n’itangazamakuru ryajyanye n’Ikipe y’Igihugu, Cassa Mbungo yatangaje ko Sudani y’Epfo ari ikipe ikomeye mu busatirizi n’ubwugarizi.
Ati “Cyane cyane ikomeye mu busatirizi, barihuta ndetse batsinda ibitego byinshi by’umutwe bivuye ku mipira ihindurwa imbere y’izamu. Ahandi ni inyuma, bafite ba myugariro beza. Mu kibuga hagati niho badakomeye cyane.”
Cassa yagaragaje ko u Rwanda rufite ikipe nziza y’abakiri bato bityo nibabasha guhuza umukino by’umwihariko mu kibuga hagati ndetse n’abakina imbere bakabona imipira myinshi, bafite amahirwe yo kuzitwara neza.
Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo igizwe n’abakinnyi benshi baturuka muri Jamus itozwa na Cassa Mbungo André.
Umukino wa Sudani y’Epfo n’u Rwanda uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 saa Cyenda, mu gihe uwo kwishyura uri tariki ya 28 Ukuboza 2024 saa 18:00 kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!