Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Rayon Sports, miliyoni ebyiri ku kwezi niwo mushahara (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru, nyuma y’igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Cassa wigeze gutoza Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa, nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko azajya ahembwa miliyoni 2 Frw. Bivugwa ko azajya anahabwa ibihumbi 200 Frw yo kugura lisansi y’imodoka ye.

Cassa azaba yungirijwe na Alain Kirasa wari ufite iyi kipe muri iki gihe nyuma y’aho itandukaniye n’umutoza Javier Martinez Espinoza, mu mpera z’umwaka ushize.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Cassa Mbungo na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate basinya amasezerano
Umutoza Cassa ashyira umukono ku masezerano y'amezi ane
Munyakazi Sadate asinya ku masezerano yahawe Cassa Mbungo Andre
Cassa Mbungo na Munyakazi bahererekanya amasezerano
Cassa Mbungo afata ifoto ku mwambaro wa Rayon Sports ku nshuro ya mbere

Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .