Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Bandari yo muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Uwari umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André yagizwe umutoza mushya wa Bandari FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya.

Cassa Mbungo yari amaze amezi atanu ari umutoza wa Gasogi United, aho yari yasimbuye Guy Bukasa wagiye muri Rayon Sports.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byanditse ko Cassa Mbungo yerekezayo kuri uyu wa Gatanu, aho azungirizwa na Patrick Odhiambo wahoze muri Gor Mahia mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba Wilson Oburu.

Cassa Mbungo uzerekanwa ku wa Gatandatu nyuma yo gusinya, yagizwe umutoza asimbuye Ken Odhiambo werekeje muri Sofapaka FC.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugabo uri mu Banyarwanda batoje amakipe menshi agiye gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.

Bandari FC yatangiye Shampiyona ya Kenya itsinda Sofapaka FC igitego 1-0. Yanganyije na Tusker FC ubusa ku busa mbere yo gutsindwa na Nairobi City Stars ibitego 2-1.

Undi mukino yatsinzwe ni uwo yakiriyemo KCB ku bitego 2-1 mbere yo kunganya na Posta Rangers igitego 1-1.

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC na Gasogi United.

Cassa Mbungo André azerekanwa nk'umutoza wa Bandari FC ku wa Gatandatu
Cassa Mbungo yatozaga Gasogi United yagezemo avuye muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .