00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo André yatowe nk’umutoza w’ukwezi muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda utoza Bandari FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, Cassa Mbungo André, yatowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Gashyantare 2021 muri Shampiyona ya Kenya, ashyikirizwa igihembo kuri uyu wa Gatanu.

Cassa Mbungo André yashyikirijwe iki gihembo ari kumwe n’umukinnyi we, William Wadri, watowe nk’umukinnyi w’ukwezi.

Mbungo waherukaga kwegukana igihembo cyatanzwe mu kwezi gushize, yari agihataniye na Robert Matano utoza Tusker ndetse na Japhet Akhulia wa Bidco United.

Uburyo Bandari FC yitwaye mu kwezi gushize, igatsinda imikino itanu yose yakinnye, aho yinjije ibitego 10, ikinjizwa kimwe gusa, ni byo byatumye Cassa Mbungo na Wadri bongera guhembwa.

Cassa Mbungo yavuze ko icyabafashije kwitwara neza mu kwezi gushize ari uko bicaye hamwe nk’ikipe bakemeza murongo bakoreramo.

Ati "Twinjijwe ibitego byinshi mu Ukuboza na Mutarama, nyuma twicaye hamwe tureba gahunda n’uburyo bwadufasha kubona umusaruro mwiza. Byaraduhiriye, dutsinda imikino yose ikurikirana, twinjizwa igitego kimwe.”

Yakomeje avuga ko afite icyizere cyo gukomeza kwitwara neza, bakagabanya ikinyuranyo cy’amanota barushwa n’amakipe abari imbere.

Mu bitego 10 Bandari FC yabonye mu kwezi gushize, birimo bitatu byatsinzwe na William Wadri wanatanze undi mupira umwe wavuyemo igitego kuri mugenzi we.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda, yagerageje kuziba icyuho cya John Mwita na Yema Mwamba.

Wadri wavuze ko afite intego yo gutsinda ibitego 15 muri uyu mwaka w’imikino, yegukanye igihembo ahigitse Lawrence Juma wa Sofapaka FC, Jackson Machari wa Tusker na Eric Gichimu wa Bidco United.

Cassa Mbungo André na William Wadri bifotozanya ibihembo bya Gashyantare begukanye
Cassa Mbungo André yatowe nk'umutoza w'ukwezi kwa Gashyantare muri Kenya
Rutahizamu w'Umugande William Wadri na we yabaye umukinnyi w'ukwezi
Cassa Mbungo na Wadri bifotozanya n'abandi batoza ba Bandari FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .