Cassa Mbungo yagizwe Umutoza wa Gasogi United muri Nyakanga ubwo iyi kipe imaze umwaka umwe mu Cyiciro cya Mbere, yari imaze gutandukana n’Umunye-Congo, Guy Bukasa wagiye muri Rayon Sports.
Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, hatangiye kujya hanze amakuru avuga ko Cassa Mbungo André yasezerewe ku kazi.
Ubwo uyu mukino wari urangiye, uyu mutoza yagiranye ibiganiro birebire na Perezida w’Ikipe, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) ndetse bivugwa ko aba bombi bamaze iminsi batumvikana.
Hari amakuru avuga ko KNC atishimiye imikinire y’umutoza Cassa Mbungo wagaragaje gukinira cyane inyuma bigatuma abakinnyi barimo Iddy Museremu waguzwe mu Burundi, atigaragaza.
IGIHE yagerageje kuvugisha impande zombi, ariko ntibyakunda ndetse nta wigeze asubiza ubutumwa bugufi yandikiwe.
Hari amakuru avuga ko Gasogi United ishobora gusigaranwa na Kirasa Alain wari umaze iminsi atari mu mwiherero nyuma yo kurwarira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu cyumweru gishize.
Bivugwa ko kandi icyemezo cyamaze gufatwa ariko Cassa Mbungo azabanza kwishyurwa ukwezi kumwe nk’uko bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Mu mezi atandatu ashize, Gasogi United yakoresheje hafi miliyoni 80 Frw mu kugura abakinnyi 10 bashya barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé (AS Maniema, RDC) Nzitonda Eric (Gicumbi FC), Bugingo Hakim (Rwamagana City FC).
Yaguze kandi Nkunzimana Sadi (Espoir FC), umunyezamu Mfashingabo Didier (Etoile de l’Est), Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André (Rayon Sports), Iddy Museremu (Le Messager Ngozi, mu Burundi) na Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ wavuye muri Etincelles.
Gasogi United imaze gukina imikino ya gicuti itanu, aho yatsinzwemo itatu yahuyemo na Gorilla FC, Marines FC na Kiyovu Sports, igatsinda ibiri yahuyemo na Etincelles FC ndetse na Mukura Victory Sports.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!