00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Casemiro yafashwe n’ikiniga ubwo yasezeraga Real Madrid

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 August 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Carlos Henrique Casimiro umenyerewe ku mazina ya Casemiro wamaze kwemezwa ko azaba ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, yananiwe kwakira ko atandukanye na Real Madrid, agira ikiniga.

Kugenda kwa Casemiro muri Manchester byemejwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo Man United yatangazaga ko yishyuye amafaranga angana na miliyoni 60 z’amapawundi, ndetse n’andi miliyoni 10 zishobora kwiyongeraho kugira ngo isinyishe amasezerano uyu mukinnyi.

Man United yari yagiranye amasezerano n’uyu mukinnyi y’ibanze, avuga ko azakinira iyi kipe hagati mu kibuga mu gihe kingana n’imyaka ine ishobora kongerwaho undi umwe.

Kuri uyu wa Mbere, Madrid yateguriye Casemiro ibirori bidasanzwe byo kumusezera ngo yerekeze muri Premier League.

Casemiro yahawe ijambo kugira ngo abwire abakinnyi bagenzi be, abayobozi n’abakunzi be.

Mu marira menshi n’ikiniga, yavuze ko umuryango yari abayemo wa Real Madrid atazawibagirwa.
Ati “Ikintu cya mbere nagezeho mu buzima bwanjye ni ukwinjira mu muryango w’iyi kipe ihora ikomeye. Ndashaka gushimira iyi kipe kuko usibye kuba yarampinduye umukinnyi mwiza, yampinduye n’umuntu mwiza. Gukinana na Modric na Kroos byampaye gukunda umupira w’amaguru cyane.”

“Nkuko mubizi, ntabwo nkunda kuvugwa cyane cyangwa kuba icyamamare. Ndashaka kumvikanisha neza ko umunsi umwe nifuza kuba nagaruka muri Real Madrid nkayereka uburyo nyikunda. Ndashaka gufasha iyi kipe mu buryo ubwo aribwo bwose nshoboye muri ejo hazaza hanjye.”

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yabwiye uyu mukinnyi n’imbaga y’abantu bari bateraniye aho, uburyo yafatagamo Casemiro ndetse n’aho yagejeje ikipe.

Ati “Casemiro ni umwe mu bakinnyi bacu badasanzwe kandi bakomeye mu myaka icumi ishize, sinzigera nibagirwa umukino yadufashijemo gutsinda Dortmund. Yabaye umwe mu bakinnyi bacu bakomeye, kugeza uyu munsi. Casemiro aho uri hose ujye wumva ko udasanzwe imbere ya Real Madrid. "

Hamwe n’inshuti n’umuryango we, uyu mukinnyi ukina hagati yatwaye ibikombe 18 muri Real Madrid mu myaka umunani y’imikino. Muri byo harimo ibikombe bitanu bya Champions League ndetse n’ibikombe bitatu bya La Liga.

Casemiro yafashwe n’ikiniga ubwo yasezeraga Real Madrid
Ibikombe byose ikipe ya Real Madrid yatwaye iri kumwe na Casemiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .