Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya, cyanditse ko uyu mutoza w’Umunyarwanda yasezeye ku mirimo ye kuko amaze amezi atanu adahembwa.
Kayumba Soter uheruka gusinyira Rayon Sports mu ibanga, na Habamahoro Vincent uri kuganira na Kiyovu Sports, na bo bavuye muri Kenya nyuma y’uko iyi kipe iri zifite abafana benshi, itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Cassa yageze muri AFC Leopards mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka agiye gusimbura umunya-Serbia Marko Vasiljević, wari umaze kwegura ku mirimo ye, akajya gutoza muri Afurika y’Epfo.
Ubwo yari amaze kugera muri AFC Leopards muri Gashyantare, Cassa Mbungo yari yahawe umwaka umwe n’igice.
Casa Mbungo atandukanye n’iyi kipe mu gihe muri Gicurasi ari bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Singida United yo muri Tanzania.
Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

TANGA IGITEKEREZO