Nta handi iki gihugu cyari guhita cyerekeza amaso usibye kuri Carlo Ancelotti wari witezwe muri iyi kipe mu 2023, gusa mu buryo butunguranye ahita yongera amasezerano muri Real Madrid.
Nubwo yayongereye ariko, ibinyamakuru byo muri Espagne byakomeje kuvuga ko uyu mugabo yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na yo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, ikinyamakuru SkySports cyatangaje ko gifite “amakuru yizewe ko Carlo Ancelotti azasezera kuri iyi kipe mu cyumweru gitaha ndetse ibiganiro byo gutoza Brésil bigakomeza muri Gicurasi.”
Nyuma yo kutagira umwaka mwiza wa 2025/26 agasezererwa muri UEFA Champions League, ndetse mu ijoro rya tariki ya 26 Mata, akamburwa Igikombe cya Copa del Rey na FC Barcelona, ashobora kuba yahise afata umwanzuro ntakuka wo kuva muri Espagne.
Mu mwaka ushize, Ancelotti w’imyaka 65 yari yatangaje ko ubwo azaba avuye muri Real Madrid nta yindi kipe yumva azatoza, ahubwo yahita ahagarika burundu aka kazi.
Bivugwa ko mu gihe yatandukana n’iyi kipe, umunyabigwi wayo Xabi Alonso yahita ava muri Bayer Leverkusen yo mu Budage, agahita ajya kumukorera mu ngata.
Ancelotti yageze muri real Madrid ku nshuro ya mbere mu 2013, ayisohokamo mu 2015, yongera kuyisubiramo mu 2021 kugeza uyu munsi.
Ari kumwe na yo yatwaye inshuro eshatu ibikombe bya UEFA Champions League na UEFA Super Cup; Ibya Shampiyona ya Espagne, Copa del Rey, Supercopa de España na FIFA Club World Cup abitwara gatatu; Mu gihe yatwaye kimwe cya FIFA Intercontinental Cup.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!