Cap-Vert izahura n’u Rwanda yakoze imyitozo ya mbere ifite abakinnyi icyenda gusa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu cya Cap-Vert yakoze imyitozo ya mbere ku wa Mbere yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F izahuramo n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Ibihugu byombi bizahurira mu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo saa cyenda z’amanywa (bizaba ari saa kumi n’ebyiri za Kigali).

Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera muri Cap-Vert.

Nubwo ititabiriwe n’abakinnyi bose, imyitozo yibanze ku mayeri y’umukino, abakinnyi biga gutera mu izamu.

Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert ikora imyitozo ya kabiri kuri uyu wa Kabiri, yabayemo impinduka, aho Mailson Lima yahamagawe nyuma kugira ngo asimbure Garry Rodrigues wavunitse.

Ni mu gihe kandi umunyezamu Ivan Cruz ukinira União Sport Clube Paredes yo muri Portugal, na we yahamagawe nk’umusimbura wa Elber Évora utazitabira ubutumire kubera impamvu ze bwite.

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Cap-Vert ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho yahuriye na Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bari bavuye i Burayi.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bapimwa COVID-19 kuri uyu wa Kabiri mu gitondo mbere yo gukora imyitozo ya mbere ku mugoroba.

Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

Abakinnyi ba Cap-Vert bahamagariwe kwitegura u Rwanda

Abanyezamu:

  • Josimar Dias ‘Vozinha’ – AEL Limassol (Chipre)
  • Mário Évora – Vitória de Guimarães (Portugal)
  • Élber Évora – AZ Alkmaar (Pay-Bas)

Ba myugariro:

  • Ianique Tavares ‘Stopira’ – MOL Fehervar (Hungria)
  • Carlos Rodrigues ‘Ponck’ – Basaksehir (Turquie)
  • Steven Fortes – RC Lens (France)
  • Steve Furtado – Beroe (Bulgarie)
  • Roberto Lopes – Shamrock Rovers (Irlande)
  • Jeffry Fortes – Sparta Rotterdam (Pay-Bas)
  • Dylan Tavares – Stade Lausanne (Suisse)

Abakina hagati

  • Marco Soares – Arouca (Portugal)
  • Patrick Andrade – Qarabag (Azerbaijan)
  • Nuno Borges – Nacional (Portugal)
  • Kenny Rocha – Nancy (France)
  • Bruno Leite – Haugesund (Norvège)
  • Jamiro Monteiro – Philadelphia Union (USA)
  • Willis Furtado – FC Masr (Misiri)

Ba rutahizamu

  • Ryan Mendes – Al-Nasr (Emirados Arabes Unis)
  • Garry Rodrigues – Al Ittihad (Arabia Saoudite)
  • Lisandro Semedo – Fortuna Sittard (Pay-Bas)
  • Vagner Dias – Metz (France)
  • Willy Semedo – Grenoble (France)
  • Julio Tavares – Al Faisaly FC (Arabia Saoudite)
  • José Luís ‘Zé Luís’ – Lokomotiv de Moscovo (Russie)
  • Ricardo Gomes – Erzurum BB (Turquie)
Umutoza Bubista yakoresheje imyitozo ya mbere yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa
Ivan Cruz ukinira União Sport Clube Paredes ni umwe mu bongewe mu ikipe y'igihugu ya Cap-Vert
Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti irimo uwo yatsinzwemo na Guinée ibitego 2-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .