Iyi mikino izatangira tariki 13 Mutarama, isozwe ku ya 4 Gashyantare 2023 muri Algérie. Canal+ ni ho yahereye idabagize abasanzwe ari abakiliya bayo ndetse n’abifuza kuba bo.
Ku bakiriya bashya, kuri ubu ibikoresho bya Canal+ biragura ibihumbi 10 Frw, birimo dekoderi ya 5000 Frw n’umutekinisiye wo kugufasha na we wishyura 5000 Frw.
Abasanzwe ari abakiliya bayo bafite dekoderi zishaje barishyura 5000 Frw bagahabwa inshya za HD, kuri ubu kandi uragura ifatabuguzi ryose ugahabwa iminsi 15 ureba amasheni yose ya Canal+ muri poromosiyo izarangira ku wa 25 Mutarama 2023.
Mu gihe umaze kugura iri fatabuguzi, urabasha kureba igikombe kiruta ibindi Spanish Super Cup, Canal + iherutse kugura uburenganzira bwo kucyerekana imyaka itanu iri imbere.
Si byo gusa kuko kuri Canal+ igufite n’amasheni meza wareberaho filimi zitandukanye zigezweho by’umwihariko harimo n’izo iyi sosiyete yitunganyiriza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!