Imikino y’umunsi wa nyuma mu matsinda yatangiye gukinwa kuri uyu wa Mbere, aho ibihugu bya Benin na Sudan byabonye itike, mu gihe Amavubi yayibuze nubwo yashoboye gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1.
Ibihugu bisanzwe bikomeye kuri uyu Mugabane nka Nigeria, Cameroun, Senegal na Misiri byari byarabonye itike hakiri kare mu gihe Maroc nk’igihugu kizakira iri rushanwa na cyo gihanzwe amaso nyuma yo gutsinda imikino yacyo yose y’amajonjora.
Kuri uyu wa Kabiri, Tanzania yasabwaga gutsinda Guinea ngo ibone itike yaje kubigeraho ibifashijwemo n’igitego rukumbi cya Simon Msuva ku munota wa 61 mu mukino yari yakiriye ku kibuga cyayo i Dar es Salaam.
Botswana yari ihanganye na Mauritania, yaje kunganyiriza mu Misiri 1-1 bituma na yo isubira mu irushanwa ku nshuro ya kabiri yaherukagamo muri 2012, mu gihe Mozambique yashoboye gutsindira Guinea Bissau iwayo ibitego 2-1, ari na yo bari bahanganiye umwanya.
Ghana na Guinée ni bimwe mu bihugu bitagaragara kuri uru rutonde mu gihe Botswana na Mozambique biri mu byabonye itike ku munota wa nyuma.
Iri rushanwa rizabera muri Maroc hagati y’amatariki 21 Ukuboza 2025 na 18 Mutarama 2026.
Ibihugu byerekeje muri CAN 2025 birimo Maroc, Burkina Faso, Cameroun, Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sénégal, Misiri, Angola, Guinée équatoriale, Côte d’Ivoire, Uganda, Afurika y’Epfo, Gabon, Tunisia na Nigeria.
Izindi ni Zambia, Mali, Zimbabwe, Ibirwa bya Comoros, Sudani, Bénin, Tanzania, Botswana, Mozambique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!