00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023: Umukino w’u Rwanda na Sénégal ntukibereye i Huye

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 31 May 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Umukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023 wari kuzahuza u Rwanda na Sénégal tariki ya 7 Kamena 2022 ntukibereye kuri Stade Huye bitewe n’uko imirimo yo kuyivugurura izaba itaranozwa neza.

Muri Mata 2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imirimo yo kuzuza ibisabwa yatangiye kandi hari icyizere.

Gusa uwari wahaye amakuru IGIHE ajyanye n’igihe bizatwara kugira ngo stade yemerwe, yavuze ko bitari gukunda ko nyuma y’amezi abiri byaba byatunganye.

Icyo gihe yagize ati “Muri rusange urebye igihe gisigaye n’ibisabwa kugira ngo Stade Huye yemerwe, biragoye ko umukino wo muri Kamena 2022 wabera mu Rwanda.”

Kugeza magingo aya, CAF ivuga ko ikigero ibikorwa bigezeho bitakoroha ko Stade Huye yahita yinjiramo abantu tariki ya 7 Kamena 2022.

FERWAFA yahise yumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal bumvikana ko iki gihugu kibitse CAN ya 2021 cyatangira cyakira u Rwanda.

Sénégal yari kuzakira u Rwanda tariki 28 Werurwe 2023 i Dakar. Bizahinduka u Rwanda ruzakire icyo gihe kuko byizewe ko imirimo yo gusana Stade Huye izaba yarasojwe.

Bigendanye n’aho ibikorwa bigeze, abazi neza amabwiriza CAF igenderaho yemeza ko bitunganye bavuga ko ahafi iyi stade yakemerwa ari muri Nzeri 2022.

Umwe muri bo yagize ati “Ntabwo CAF yakwemera ko abantu binjira muri stade imeze kuriya kuko banayivuguruye mu buryo bw’amasigamana. Bizafata nk’andi mezi atatu kugira ngo yemerwe.”

Umukino bishoboka ko u Rwanda rwakwakirira kuri Stade Huye ni uzaruhuza na Benin tariki 19 Nzeri 2022 hakinwa umunsi wa gatatu mu itsinda rya 12.

Mu 2019 ni bwo CAF na FIFA byagaragaje ibihugu bifite amastade yujuje ubuziranenge bwo kwakira imikino mpuzamahanga, u Rwanda ntirwisanga ku rutonde.

Nyuma hatanzwe igihe ntarengwa cyo kuvugurura ariko nyuma biza kuba ngombwa ko stade ziri mu Rwanda byaba byiza zisenywe zikubakwa bushya.

Stade ya Kigali yaravuguruwe ariko isuzuma risanga nta kidasanzwe cyakozwe. Stade Amahoro yo magingo aya imirimo yo kuyisana yaratangiye.

Stade Huye niyo u Rwanda rwari rusigaranye yakemurwaho ibintu bicye ikemerwa na CAF ariko ntabwobiraba uko bisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .