00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023: U Burundi buzishyura akayabo mu gutizwa Stade yo muri Tanzania

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 25 May 2022 saa 04:05
Yasuwe :

U Burundi buzishyura miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania kugira ngo butizwe ikibuga cya Stade y’igihugu cya Tanzania, Uwanja wa Benjamin Mkapa Stadium.

U Burundi buzakira Cameroun tariki ya 8 Kamena 2022 hakinwa umunsi wa kabiri w’itsinda rya gatatu mu gushaka itike ya CAN ya 2023.

Mu mikino yo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire, u Burundi, Namibie na Cameroun bari mu itsinda rimwe.

Mu 2019 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyikirije ibihugu ibisabwa kugira ngo byemererwe kwakira imikino.

Mu 2020 nabwo CAF yongeye kwibutsa amashyirahamwe muri buri gihugu ko bigomba kwihutisha iyubakwa rya stade.

Ibihugu birimo u Burundi byakiriye ibaruwa bibwirwa ko nta stade bifite zemewe bityo yaba ikipe y’igihugu n’amakipe asohoka mu marushanwa ya CAF azashaka ahandi akinira.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryandikiye CAF rivuga ko ikipe y’igihugu cyabo izakirira imikino yayo kuri Stade Nkuru y’igihugu cya Tanzania.

Gutira stade ntabwo bikorwa bya kivandimwe ahubwo birishyurwa kuko ari igikorwa remezo cy’igihugu.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), Général de Brigade de Police Muyenge Aléxandre yavuze ko hazishyurwa miliyoni 20 z’amashilingi.

Miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania, ni hafi ibihumbi icyenda by’amadolari ya Amerika, hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe u Burundi buzaba butarabona stade yemewe, buzongera bwishyure andi tariki 20 Werurwe 2023 bwakira Namibia mu mikino yo kwishyura.

Muri iri tsinda rya gatatu kimwe n’itsinda rya 11, buri gihugu kizakina imikino ibiri cyakira kuko Kenya yahanwe mu itsinda rya gatatu kimwe na Zimbabwe mu itsinda rya 11.

Ikipe y'igihugu y'u Burundi yakinnye CAN bwa mbere mu 2019 isezererwa mu matsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .