Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru, Amavubi iri kubarizwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Mozambique.
Ni umukino ubanza wo mu Itsinda rya 12 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2023 (CAN 2023) kizabera muri Côte d’Ivoire.
Mu bakinnyi 23 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alós Ferrer, yahamagaye habanje kugenda 21 hasigara Raphael York na Meddie Kagere.
Raphael yageze aho bagenzi be bari ku wa Mbere mu gihe Meddie Kagere yagezeyo ku mugoroba wo kuri uwo munsi, akora imyitozo ye ya mbere ku wa Kabiri.
Kagere yavuze ko kuba nk’abakinnyi bagiye kongera guhura na Mozambique bamenyereye ari amahirwe kuko ngo bazi uko ikina n’abakinnyi ikoresha abenshi baracyahari.
Yagize ati “Ni ikipe tumaze guhura inshuro nyinshi. Natwe nk’abakinnyi tugomba guhindura ibitekerezo kuko abakinnyi tugiye guhura ntibahindutse. Reka tuzakore ibyo abantu bakeka ko tutakora.”
Ku rundi ruhande, umukinnyi wo hagati n’imbere muri AFC Eskilstuna yo muri Suède unakinira u Rwanda, ahamya ko mu gihe Amavubi yaba adatsinze Mozambique ashobora gusuka amarira umunsi wose.
Raphael York w’imyaka 23 y’amavuko wavukiye i Gävle muri Suède avuga ko akurikije uburyo abakinnyi abona bari guhuza neza mu myitozo ndetse n’umugambi bahuje wo gutsinda Mozambique, bitabaye byamubabaza.
Yagize ati “Kugeza ubu tumeze neza, umutoza afite umugambi mwiza kimwe n’abakinnyi kandi twese tubishyizeho umutima. Muri njye mfite icyizere cyo gutsinda, tudatsinze nshobora kurira umunsi wose. Tuzatsinda ndabyizeye.”
York avuga ko yagize urugendo rurerure mu kirere ariko byose biri mu muhate n’ubushake n’icyizere yagiriwe cyo gutanga umusanzu we mu Ikipe y’Igihugu.
Umukino uzahuza Mozambique n’u Rwanda uzakinwa ku wa Kane, tariki 2 Kamena 2022, saa Kumi n’Ebyiri za Kigali na Johannesburg.
Mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 ririmo; Sénégal ibitse igikombe, Bénin na Mozambique.
Abakinnyi 23 umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).
Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bonheur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC) na Mugunga Yves (APR FC).








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!