00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023: Carlos Ferrer utoza Amavubi afitiye ubwoba Sénégal

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 20 April 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Umutoza w’Amavubi, Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer avuga ko mu itsinda rya 12 u Rwanda rurimo ryo gushaka itike ya CAN 2023, afite impungenge zo gutsinda Sénégal.

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 nibwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Uretse Sénégal, u Rwanda ruri kumwe na Mozambique ndetse Bénin aho buri kipe yifuza kuzerekeza muri Côte d’Ivoire.

Agaruka ku buryo yabonye itsinda, Carlos Alos Ferrer yavuze ko atakwizera amanota kuri Sénégal nk’ikipe azi ko urwego iriho kurusha andi makipe bari kumwe.

Yagize ati “Hari ibishoboka tuzakora. Turi kumwe na Sénégal ifite igikombe ni nayo ikomeye cyane muri iri tsinda. Igishoboka ni ikipe izayiza inyuma”

Carlos Alos Ferrer yakomeje avuga ko agomba guhangana na Mozambique
kimwe na Bénin, ashaka amahirwe yo kujya muri CAN kuko ngo Sénégal utayizeraho inota.

Ati “Gusa nta wamenya iby’umupira w’amaguru, tuzakina umukino ku wundi. Mvugishije ukuri ruzaba ari urugamba rukomeye hagati yacu na Mozambique ndetse na Bénin.”

Ferrer avuga ko muri urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2023, abantu bagomba kwitega umusaruro mwiza ruzajya rugira mu mikino rwakiriye.

Ati“Hari imikino itandatu, si myinshi. Ibanga ryanjye ni ugushaka amanota mu mikino yo mu rugo, tugomba kuba beza mu rugo tukabona amanota, abafana batube hafi”.

Mu kiganiro cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA, Carlos Ferrer yavuze ko amakipe bari kumwe iyo afiteho amakuru ari Sénégal ibitse igikombe.

Kuri Mozambique yavuze ko umukino uheruka kuyihuza n’u Rwanda yawurebye ariko agomba kuyishakaho andi makuru kimwe na Bénin.

Carlos Alos Ferrer umutoza mukuru w'Amavubi afitiye ubwoba Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .