Iyi mikino yose ica kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT), CH 245 (DTH) na ST Sports Premium CH 252 (DTT), CH 256 (DTH) ziboneka ku ifatabuguzi rya Classic na Smart Bouquet kuva iri rushanwa ryatangira tariki ya 9 Mutarama 2022.
Mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi bayo gukomeza gukurikirana iyi mikino kandi neza, StarTimes yabashyiriyeho poromosiyo aho umuntu agura dekoderi yayo akabona abonema y’ukwezi kose areba shene zose ku buntu.
Ku bafatabuguzi basanzwe, bo bagura ifatabuguzi ry’ukwezi bakareba iryisumbuyeho. Akarusho kandi ku bakoresha Unique na Super bouquet, bo bongezwa iminsi itanu yo kureba ku buntu uko amakipe y’ibigugu asezererwa andi agakomeza muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika.
Ku wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022
- Saa 18:00, Inzovu za Côte d’Ivoire zirakina na Les Pharaons ya Misiri iyobowe na Mo Sarah
- Saa 21:00, Mali irahura na Guinée Equatoriale
Umukino wiswe uw’ishiraniro ni uhuza Inzovu za Côte d’Ivoire na Les Pharaons ya Misiri, amakipe ari mu ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, ariko imwe muri izi ikaba igomba gusigara kuko muri iki cyiciro ikipe itsinzwe ihita itaha.
Côte d’Ivoire na Misiri biheruka guhura mu irushanwa nk’iri rya CAN (AFCON) mu 2006 ku mukino wa nyuma aho Misiri yatsinze Côte d’Ivoire kuri penaliti 4-2, ibi bikaba ari byo bishobora gutuma uyu mukino uzaba ukomeye kandi ushimishije.
Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro byiza buri wese yibonamo mu mashusho ya HD, ikagira na shene ziri mu ndimi zitandukanye ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda, ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha ayisangamo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!