Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 2021 ni kimwe mu byagezweho ku buyobozi bwa Perezida Dr Patrice Motsepe, aho ubu rizashorwamo 2,350,000$.
Kuva mu irushanwa ry’uyu mwaka, uwegukanye igikombe azajya ahabwa ibihumbi 600$, iya kabiri ni 400,000$, iya gatatu ni 350,000$ mu gihe iya kane izahabwa 300,000$.
Si ibyo gusa kuko iyageze mu matsinda izajya ihabwa ibihumbi 150$, mu gihe iyabaye iya gatatu mu itsinda ari ibihumbi 200$.
CAF ivuga ko irajwe inshinga no guteza imbere ruhago ihereye mu bato, aho yashyize imbaraga mu makipe yabo ndetse no kongerera ubushobozi amarushanwa yayo kugira yongere ihangana no gukundwa.
Muri uyu mwaka, u Rwanda rwahagarariwe na Rayon Sports ariko ntiyabashije kugera mu cyiciro yahabwamo aya mafaranga kuko yasezerewe rugikubita, mu mikino yo gushaka itike yabereye muri Ethiopia.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Mamelodi Sundowns yanyagiye Sporting Casablanca ibitego 3-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!