CAF yirukanye Visi Perezida wayo, Eto’o na Drogba bahabwa akazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatandukanye n’uwari Visi Perezida wayo wa Mbere, Umunya-Nigeria Amaju Pinnick mu gihe abanyabigwi Samuel Eto’o na Didier Drogba bagiriwe icyizere bahabwa imirimo.

Inama y’Inteko Rusange ya CAF yateraniye mu Misiri ku nshuro ya 41 kuri uyu wa Kane, yemeje ko Amaju Pinnick ukurikiranyweho ibyaha birimo ruswa n’abandi Banya-Nigeria bane, akurwa ku mwanya wa Visi Perezida nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad.

Pinnick wageze kuri uyu mwanya mu mwaka ushize asimbura Kwesi Nyantakyi weguye, na we yahise asimbuzwa Constant Omar Selemani wari Visi Perezida wa kabiri; Umunya-Maroc Faouzi Lekjaa wari uwa Gatatu aba uwa Kabiri mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo, Danny Jordaan yagizwe uwa Gatatu.

Mu yindi myanzuro ikomeye yafashwe muri iyi nama y’Inteko Rusange harimo kwemeza Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura nk’uzaba ashinzwe CAF mu mezi atandatu ari imbere uhereye tariki ya 1 Kanama 2019.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryafashe icyemezo cyo kwivanga mu mupira wa Afurika kuko urimo ibibazo.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad na we yagaragaje ko byari bikwiye ko FIFA ibafasha gukemura ibibazo bitandukanye biri mu mupira wa Afurika.

Ati ”Ni byo turi mu bihe bitatworoheye. Niba mfite ikibazo mu rugo, ibibazo byanjye bisubizwa n’ababyeyi banjye. None ni nde nasanga mu gihe mfite ikibazo kinkomereye? Kuri njye, umubyeyi ni FIFA.”

Ahmad yemeje kandi ko yasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino wanitabiriye iyi nama, kwifashisha abanyabigwi Samuel Eto’o na Didier Drogba.

Ahmad Ahmad yabagize abajyanama be, aho bazamufasha mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umupira wa Afurika.

Ati ”Drogba na Eto’o bazamfasha ndetse bazahabwa imyanya yihariye vuba aha. Ntabwo nzaba Perezida wa CAF burundu, hari intwari nyinshi muri Afurika kandi ntabwo twazibagirwa. Mumbabarire ko ntabibamenyesheje mbere, ni Perezida [Infantino] wabinsabye.”

Drogba na Eto’o bari mu bamenyekanishije umupira wa Afurika ubwo bari abakinnyi mu makipe akomeye i Burayi.

Umunya-Côte d’Ivoire, Didier Drogba wanatwaye UEFA Champions League akinira Chelsea hagati ya 2004 na 2012, ndetse akongera kugaruka muri iyi kipe mu 2014, yabaye umukinnyi w’Umwaka muri Afurika inshuro ebyiri.

Samuel Eto’o wakiniye amakipe arimo FC Barcelone na Inter Milan we yahawe igihembo cy’Umukinnyi ukiri muto w’Umwaka muri Afurika mu 2000 anegukana icy’Umukinnyi w’Umwaka muri Afurika inshuro enye.

Uyu munya-Cameroun ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika aho yabonye inshundura inshuro 18.

Didier Drogba na Samuel Eto'o bagizwe abajyanama ba Perezida wa CAF
Amaju Pinnick yakuwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere wa CAF
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yitabiriye Inteko Rusange ya CAF
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Fatma Samoura yahawe gukurikirana Afurika mu gihe cy'amezi atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza