00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF yinjiye mu kibazo cya APR FC itemerewe kujya muri Maroc

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 10:13
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasabye Ishyirahamwe rya ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) kuyibwira igisubizo ifite ku hazakinirwa umukino wo kwishyura w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup uzahuza RS Berkane na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Maroc yahagaritse ingendo zose z’indege ziva hanze kubera ubwoko bushya bwa COVID bwiswe “Omicron”.

APR FC yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru, yagombaga kwerekeza muri Maroc mu rukerera rwo ku wa Kabiri.

Gusa, kuri ubu biragoye ko yahita ifata urugendo rugana muri ubu bwami bwo mu Majyaruguru ya Afurika kubera ko bwahagaritse ingendo z’indege ziva hanze.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko CAF yaraye yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) irisaba igisubizo rifite ku hazakinirwa umukino wo kwishyura ku Cyumweru.

Mu gihe Maroc yakomeza gutsimbarara ku kwinjirayo kwa APR FC, birashoboka ko umukino washyirwa mu kindi gihugu.

Mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ry’uyu mwaka, APR FC yabanje kwakirirwa na Mogadishu City Club muri Djibouti kubera umutekano muke wo muri Somalia.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na RS Berkane izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ya 2021/22.

CAF yasabye FRMF gutanga igisubizo ku hazakinirwa umukino wa RS Berkane na APR FC ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .