Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, u Rwanda rwasezereye Sudani y’Epfo ku itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.
Nyuma y’uyu mukino, benshi bibazaga igikurikira kubera uburyo bushya amakipe yo mo Karere ka Afurika y’Iburasirazuba azabona itike kubera ko iri rushanwa rizakirwa na Uganda, Tanzania na Kenya.
Ibi, byatumaga ikipe imwe gusa ariyo izabona itike bityo ikiyongera kuri aya atatu.
Mu gihe imikino y’ijonjora rya kabiri iri kugana ku musozo, ibinyujije ku rubuga rwayo, CAF yatangaje amakipe 10 amaze kubona itike yo kuzitabira iyi mikino.
Ayo ni Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Guinea, Niger, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Sudan na Zambia. Aya yiyongeraho Maroc itaranyuze mu mikino y’amajonjora, yari kumwe na Tunisia na Libya zo zikuyemo.
Aya makipe yiyongeraho Kenya, Tanzania na Uganda, yose hamwe akaba 15 n’andi ane agomba kubona itike.
Kuri iki Cyumweru, hateganyijwe imikino itanu nayo iratanga itike. Madagascar irakira Eswatini, Congo irakina na Guinée équatoriale.
Uganda irakina n’u Burundi, RDC na Chad, mu gihe Mali irakina na Mauritania.
Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025.
Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi ba FERWAFA yabwiye IGIHE ko "uretse kubibona ku rubuga rwa CAF, nta yandi makuru" bafite.
Yongeyeho ko uburyo amajonjora y’iri rushanwa yakinwemo, hari ibyari bidasobanutse ndetse hari andi makipe yikuyemo nyuma kandi yari kuzarikina, bityo bagitegereje ibyo CAF izanzura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!