CAF yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2019 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye utwatsi icyifuzo cya Rayon Sports yari yayisabye ko umukino wo kwishyura izakirwamo na Al Hilal-Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League utabera muri Sudani.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yasabye ko uyu mukino wabera ahandi kuko itari yizeye umutekano wo muri iki gihugu kimaze iminsi kirangwamo imyigaragambyo n’ubwicanyi bitewe n’abaturage badashyigikiye abasirikare bafashe ubutegetsi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’Umunyamabanga wa CAF, Anthony Baffoe yasubije Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, umukino wagumishijwe muri Sudani.

CAF ibinyujije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yijeje Rayon Sports ko umutekano uzaba wose nyuma yo kubisezeranywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani.

Ati ”Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku ibaruwa yanyu igaragaza impungenge mwagize ku mukino twavuze, turabamenyesha ko CAF yakurikiranye iki kibazo yitonze.”

“CAF yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani kurimara impungenge zijyanye n’umutekano kuri uyu mukino, na yo yemeza ko hari ingamba zafashwe kugira ngo umukino uzagende neza.”

“Ku bw’ibyo, umukino uzabera muri Sudani nk’uko byari biteganyijwe ariko tuzakomeza kubikurikirana turebe ko umukino uzaba mu buryo bwiza.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bakiriye neza iki gisubizo cya CAF kuko n’ubundi ikipe yakora imyitozo yiteguye gukinira muri Sudani.

Ati ”Twabyakiriye neza. Twari dufite izo mpungenge z’uko hari umutekano muke ariko igenzura ryakozwe na CAF isanga ari nta makemwa. Ntacyo byadutwaye kuko n’ubundi twitegura nk’abazakinira muri Sudani, ntacyo biduhinduyeho.”

Kuba muri Sudani hamaze iminsi hari ubushyuhe bwinshi, ngo byatumye Rayon Sports ihitamo kuzerekeza muri iki gihugu habura iminsi ibiri gusa ngo umukino nyir’izina ube ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019.

Nkurunziza yavuze ko ”Abahamenyereye batubwiye ko ubu hari ubushyuhe bwinshi, dusanga igishoboka ari ukugenda kare tukamenyera ubushyuhe cyangwa tukagenda dukina, tugahita tugaruka. Twaganiriye n’abatoza n’abashinzwe tekinike, bavuga ko ibyababera byiza ari ukugenda ku wa Gatanu, tugakina ku Cyumweru.”

Rayon Sports iri gukora imyitozo kabiri ku munsi, aho yatangiye gutozwa n’Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste guhera kuri uyu wa Gatanu, akaba ari na we uzatoza uyu mukino nyuma y’isezera rya Robertinho.

Umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Al-Hilal Club, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso cyangwa Enyimba FC yo muri Nigeria.

CAF yemeje ko umukino Rayon Sports izakirwamo na Al-Hilal Club uzabera muri Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza