Ku mugoroba wo ku wa Mbere, nibwo CAF yagaragaje bamwe mu bagomba gutoranywamo ab’indashyikirwa bahize abandi muri ruhago.
Muri abo harimo Simon Adingra wo muri Côte d’Ivoire, Serhou Guirassy w’Umunya-Guinea, Achraf Hakimi wo muri Maroc, Ademola Lookman wa Nigeria ndetse na Ronwen Williams wo muri Afurika y’Epfo. Aba bose bitwaye neza mu Gikombe cya Afurika cya 2023.
Aba bakinnyi batanu bari kumwe na bagenzi babo batakomeje aribo Amine Gouiri, Edmond Tapsoba, Chancel Mbemba, Soufiane Rahimi na William Troost-Ekong.
Si ibi bihembo bizatangwa gusa, kuko hari igihataniwe cy’umunyezamu mwiza uzava hagati ya André Onana, Yahia Fofana, Mostafa Shobeir, Stanley Nwabali na Ronwen Williams.
Abatoza beza bazatoranywa hagati ya Pedro Gonçalves wa Angola, Emerse Faé wa Côte d’Ivoire, Sébastien Desabre wa RDC, Marcel Koller wa Al Ahly na Hugo Broos wa Afurika y’Epfo.
Umuhango wo gutanga ibihembo ku mukinnyi wahize abandi kugeza, biteganyijwe kuba tariki ya 16 Ukuboza 2024, bikazabera muri Maroc mu mujyi wa Marrakech.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!