CAF yasabye ko hafatwa umunota wo kwibuka abaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yatangaje ko ubwo hazaba hakinwa imikino isoza amatsinda ya CAF Champions League mu mpera z’iki cyumweru, hazafatwa umwanya wo kwibuka abantu 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines.

Iyi mpanuka y’indege ya B-737-800MAX yabaye ku Cyumweru gishize mu gace ka Bishoftu ko mu Majyepfo ya Addis Ababa, yahitanye ubuzima bw’abagera ku 157 barimo Hussein Swaleh wigeze kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF).

Nk’uko CAF yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo hazaba haba umunsi wa gatandatu w’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League mu mpera z’iki cyumweru, hazafatwa umwanya wo kwibuka abaguye muri iyi mpanuka y’indege yanaguyemo umwe mu banyarwanda wakoraga muri Sudani.

Umukino Simba Sports Club yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Kagere Meddie, izakiramo Vita Club yo muri Congo Kinshasa, ni umwe mu itegerejwe na benshi kuko amakipe yombi agifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’iyi mikino.

Simba SC ifite amanota atandatu, iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda D mu gihe Vita Club ifite amanota arindwi ku mwanya wa gatatu. JS Saoura ifite amanota umunani ku mwanya wa mbere na Al Ahly ifite amanota arindwi ku mwanya wa kabiri na zo zizisobanura hagati yazo.

Hazafatwa umwanya wo kwibuka abahitanywe n'iyi mpanuka y'indege mu mikino ya CAF barimo na Hussein Swaleh
Iyi mpanuka y'indege yahitanye abantu 157
Kagere Meddie na bagenzi be bafite akazi katoroshye ko gutsinda Vita Club yari yabatsinze ibitego 5-0 muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza